SOBANUKIRWA IBINTU BY’ INGENZI BIZAGUKOMEZA MU BYO UHURA NABYO – Rev. / Ev. Ev Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Sobanukirwa Ibintu by’Ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo”.

Soma Imigani 8: 34-35

“Hahirwa umuntu unyumvira, akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, agategereza ku nkomoko y’ imiryango yanjye kuko umbonye aba abonye ubugingo kandi azahabwa umugisha.”

Igihe cyose uzimenyereza ibintu ngiye kuzakubwira mu i SEMINAR izatangira ejo, Seminar y’ iminsi irindwi bizagufasha gukomera, ndetse no ku kurinda ibitero bya Satani maze ubashe kwakira intsinzi ndetse unayinezererwe mu buzima bwawe.

Ibanga ry’ ubuzima bwawe ririhishe. Ntabwo bwihishe buva kuri wowe ahubwo Bwihishe wowe kandi bukiri muri Wowe. Bishaka kuvuga ko ubuzima bw’ ejo bwawe ( your future, ton avenir, maisha yako ya badaye)buterwa nawe.

Uko umeze uyu munsi ni uko bikugendekera mu buzima bwawe bwa buri munsi, ntabwo ari impanuka. Ndetse ntabwo nareka ku kubwira ko binashoboka ko atari nako Imana ishaka ko ubaho.

Reka nongere mvuge ko “ BIRI MU MABOKO YAWE Ndetse KURUSHA UKO UBIZI”. Ni hehe dushobora kuvumbura aho ibanga ry’ ubuzima bwacu ryihishe?

Icyo UKORA buri munsi cyerekana icyo UFITE mu buzima bwawe. Niba uri KUBIBIRA mu mubiri icyo UZASARURA ntabwo kizaba icyo WIFUZA mu mibereho yawe. Ariko nu BIBIRA  mu mwuka uzaba umuntu UKOMEYE nongere mbisubiremo “UKOMERE CYANE”.

Uzaba UHAGAZE ahantu wumva USHIKAMYE kandi nta kintu gishobora kugutera ubwoba, uzaba UHAGAZE neza ku buryo Satani bizayigora ku kwinjirana.

Ikindi uzaba uhagaze neza ku buryo ushobora kwakira ikintu cyose kivuye ku Mana yawe  bitarebye ibintu ibyari byo byose biri kunyura mu nzira y’ imibereho yawe ya buri munsi.

Ni wowe ubwawe ugomba gufata umwanzuro ( Decision) cyangwa ukabireka kuko ubona ko ntacyo bikubwiye. Iyo usomye ijambo ry’ Imana hariya mu gitabo cy’ Imigani igice cya munani ku murongo wa mirongo itatu na gatanu haravuga hati” Umbonye wese aba bonye ubugingo kandi azahabwa umugisha.”

Ijambo ry’ uzuye amavuta( anoints,Upako) rya buri munsi ritanga umusaruro kuri wowe urisoma ndetse rigaha Imana icyubahiro bitewe ni uko uri kurikorera akazi,  bityo bikakwinjiza mu bushake bw’ Imana.

Niba ushaka guhagarika gutsindwa n’ ibigeragezo tugenda duhura nabyo muri ubu buzima cyangwa gucika intege zo kubana n’ Imana muri buri situation , ni ngombwa gufata ukwizera kwawe uka kuzamura mu rwego rwo hejuru.

Mu gihe uzakurikirana iyi Seminar y’ iminsi irindwi izatangira ejo bizagufasha gukomera maze urusheho kuzamura ukwizera kwawe ahandi hantu hashimishije.

P.s. Partner(Ndagusabye wowe dufatanije), Rarika abandi bantu mu gukurikirana iyi Seminar y’ Umugisha. Imana iraguha umugisha.

Andikisha abantu 20 ku murongo wa WhatsApp +14128718098 uhabwe impano (Gift) itangwa na Nibintije Evangelical Ministries.

Imana iguhe Umugisha..!

Iri jambo muritegurirwa na

NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES 

Email: estachenib@yahoo.com

+ 14128718098(WhatsApp)

Umwanditsi

Learn More →