SOBANUKIRWA IBINTU BY’ INGENZI BYAGUKOMEZA MU BYO UHURA NABYO ( igice cya 4) 

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho zigiye kumara iminsi irindwi( Seminar), inyigishi y’uyu munsi igira iti” Sobanukirwa Ibintu by’Ingenzi byagukomeza mu byo uhura nabyo”. Igice cya 3

Imigani 18:21

“Waba warigeze wumva abantu bavuga bati” URI ICYO WARIYE” ariko ijambo ry’Imana  ryo rikavuga riti” URI ICYO WAVUZE”.

Umukristo ukomeye avuga ijambo k’ ubuzima bwe kandi iryo jambo avugiye k’ ubuzima bwe rigahindura ibintu byose bizengurutse ubuzima bwawe cyangwa ubw’abandi.

Abakristo bakomeye igihe cyose baba bazi icyo ubuzima cyangwa urupfu bivuze kandi ntabwo bapfusha ubusa imbaraga n’ ubushobozi Yesu ashyira muri bo. Umukristo umaze kumenya icyo ari cyo imbere y’ uwamuhamagaye n’ imbere y’ abantu ndetse n’ ibintu bimuzengurutse uko byaba bimeze kose, agera ahantu ho mu buryo bwo mu mwuka ho kuvuga IJAMBO hejuru y’ abantu bose ndetse n’ ibibazo bimuzungurutse cyangwa bizungurutse abandi.

Ariko ubwo bubasha n’ ubushobozi kugira ngo bukore ikintu ni uko aba afite ijambo ry’ Imana muri we kandi ntushobora kurigira utarisoma buri munsi. Kuvuga ijambo rihindura ibintu bihinduka nkaho wapfukamye ugasenga Imana kuri ibyo bibazo.

Iryo jambo uba uvuze n’ Ijambo riba risunitswe n’ ukwizera uba ufite muri wowe kwa kwizera gukuraho imisozi. Igihe cyose uzaba uzungurutswe n’ Ibibazo ndetse byakubujije amahwemo, ntukemere ko Satani agira ijambo rya nyuma( final word).

Niba warakijijwe by’ ukuri ni wowe ufite ijambo rya nyuma kuri ibyo bibazo. Yego ushobora guha umukozi w’ Imana kugufasha bityo akaba ariwe utegeka ibyo bibazo nabyo ni byiza.

“ ARIKO NDAGIRA NGO NKUBWIRE KO NAWE UFITE UBWO BUSHOBOZI MURI WOWE “. Igihe kimwe umwanzi yaje kugerageza Yesu ( Matayo 4:1-11) soma uko yamusubije. Yamusubije akoresheje ijambo ry’Imana gusa.

Igihe Yesu yageze ku giti kitera imbuto ku gihe cyacyo ( Mariko 11:12-14) yakoresheje ijambo gusa. Imana ikoresha ijambo nabwo (Roman 4:17) natwe dukeneye gukoresha ubwo bubasha igihe bibaye ngombwa kandi birahindura byinshi mu buzima bwacu.

Ntabwo bireba ibintu muhanganye nabyo

Vuga “ KUBABARIRWA n’ Imana

Vuga” GUKIRA uburwayi bwawe

Vuga “ kwishyurirwa amadeni

Vuga “ KUBONA imfashanyo

Vuga “ GUTABARWA”

Vuga” KUBONA Akazi

Vuga “ KUBONA “promotion

Vuga” GUHABWA”urugo

Vuga GUHABWA abana

Vuga” AMAHORO kuri wowe, umuryango wawe kandi UVUGE amahoro ku GIHUGU cyawe.

TANGIRA GUKORESHA IJAMBO RY’ IMANA NONAHA BIHINDURE UBUZIMA BWAWE.

Imana iduhe umugisha…!

P.s. Partner, Dukeneye kumva ijambo riva kuri wowe, Ushobora kutwohereza ubutumwa bugufi ukoresheje Email: estachenib@yahoo.com or +14128718098(WhatsApp).

Kandi nabwo niba ari ngombwa ushobora kutugezaho ibyo uhanganye nabyo uyu munsi tube twabafasha kubisengera.

Uri uw’ igiciro kuri twe…..! Imana ikwishimire..!

Iri jambo murarigezwaho na 

NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL 

            (NEMI)

Umwanditsi

Learn More →