Sobanukirwa neza n’icyo Imana yashatse ko kiyobora umwana w’umuntu

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise ngo “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki .

Uyu munsi, uyu mukozi w’Imana agendeye ku magambo yanditse mu gitabo cya Yeremiya10:23 (Uwiteka, nzi ko umuntu atari we utegeka inzira ye; umuntu ntategeka ubwe iby’urugendo rwe) yaduteguriye ijambo ry’Imana yahaye intego igira yo gusobanura ikintu utari uzi Imana yashatse ko kiyobora Umwana w’umuntu.

Uyu mukozi w’Imana atangira agira ati:”Imana irangije kurema Adamu yaramubwiye iti:” Nguhaye kuba umuyobozi w’ ibintu byose biri hano muri Edeni, bishaka kuvuga ko Imana hari ikintu yashyize muri wowe kigushoboza kugenga cyangwa se kuyobora. Ijambo ry’ Imana ritubwira ko ubuyobozi bwose butangwa n’ Imana kandi ko abo Imana igushyize imbere ugomba kububaha uko bameze kose.

Urugero Dawidi yagiranye Ibibazo n’ umwami Sawuli bigeraho Sawuli atangira kumuhiga mu mashyamba ya kure aho Dawidi yamuhungiraga ariko mu gihe Sawuli yamuhigaga byagezeho arananirwa arambarara ahantu arasinzira, Dawidi aza guca aho yararyamye maze abagaragu be baramubwira bati:” Dore umwanzi wawe waguhigaga reba uko wabigeza ubu ni Imana imuguhaye. Ndashaka kuvuga ku ijambo Dawidi yabashubije:

Dawindi abasubiza muri aya magambo ati :”Sinshobora gukora kuwo Imana yahaye ubuyobozi bishaka kuvuga ko umuntu wese Imana yahaye ubuyobozi aba akwiriye kubahwa uko yaba ameze kose.

Uyu munsi wa none ndashaka kuvuga k’ububasha Imana itanga kugirango bukoreshwe mu kuyobora buri muntu mu buzima bwe. Abantu benshi ntabwo babizi niyo mpamvu usanga bahuzagurika cyane mu buzima.

Reka nkubwire buri gihugu kigira leta (governement) ikoresha ubwo bushobozi muri icyo gihugu, abayobozi b’ amashuri ndetse n’abarimu nabo bagira ubwo bubasha ku mashuri yabo, ababyeyi nabo bagira ubwo bubasha mungo zabo, Adamu na Eva nabo bahawe ububasha bwo kuyobora ikintu cyose cyo muri Edeni bishatse kuvugako umuntu wese mu mwanya arimo yarakwiriye kumenyako hari ububasha bukomeye Imana yamuremanye bujyanye no kuyobora.

Muri iki gihe abantu benshi bari guhura n’ibibazo bitewe n’uko batashoboye kumenya cyangwa kwemera ubwo bubasha bifitemo bwo kuyoborwa ahubwo bagashaka kwiyobora. Reka nkubwire ko Imana itaremye umuntu ngo yiyobore cyangwa yikorere ibyo yishakiye ingaruka yabyo niho usanga bamwe bahura n’ibibazo bigiye bitandukanye.

Uyu munsi ndagira ngo nkubwire ko ijambo ry’Imana riravuga ngo “Ubutegetsi bwose buturuka ku Imana”.Niyo mpamvu Imana yaduhaye Bibiliya kugira ngo ituyobore aha umuntu akaba yakwibaza impamvu abakristo dushidikanya ndetse tukanigabanyamo ibice.

Kubera ibyo niyo mpamvu usanga amatorero yose afite inyigisho zitandukanye. Reka nkubwiye, Bibiliya nibwo bushobozi bw’abakristo kuko usangamo uko umuntu akwiye kwitwara kubera ko yahumetswe n’Imana. soma 1Timoteyo3:16-17 no muri 2Peter1:21 nawe aravuga ati:”

Aha Petero aravuga ku bantu banditse Bibiliya ko ari abantu babwiwe n’umwuka wera ibyo bandika bivuzeko mu gihe uri kumva ibyo Bibiliya ivuga Niba wumva ibyo uba uri kumva ibyo Imana ivuga. kandi nshuti yanjye ukwiriye kumenya ko Imana ari nziza kandi ko nibyo ivuga byose aba ari iby’ukuri.

Ikigaragaza ko umuntu aba akwiriye kwigenzura no kwitwararika nuko muri rusange umwana w’umuntu atari intungane. Umuntu mu gihe cyose akora amakosa (mistake). Ntabwo twakagombye kumva ibyo umuntu avuga ngo byose kubera ko hari igihe bishobora kuba ari amakosa. Ariko kuva kera Imana ntiyigeze ikora ikosa ( wrong) niyo mpamvu dukwiriye kwemera kuyoborwa na Bibiliya nk’igitabo cyanditswe n’abantu bahumekewemo n’umwuka w’Imana.

Ni ngombwa ko ikiremwa muntu cyumva kandi abantu bagasobanukirwa ko Ijambo ry’Imana ari ukuru nkuko ijambo ry’Imana mu gitabo cya Yohana 17:17 “ ijambo ryawe ni ukuri”. aya mahame umuntu akwiriye kuyagenderaho ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana. Bivuga ko ijambo ry’Imana ari ukuri. Bibiliya yuzuye ukuri.Yohana 16:13.

Umuntu ntashobora kwiyobora Niyo mpamvu Bibiliya aribwo bushobozi ku bakristo kubera ko umuntu adashobora kwiyobora mu nzira ze. Yeremiya 10:23(

Uwiteka, nzi ko umuntu atari we utegeka inzira ye).

Abantu benshi bibwira ko bashobora kwifatira umwanzuro ubwabo ariko si byiza kuko iyo umuntu agerageje kwiyobora mu nzira ye kenshi yisanga mu bibazo ariko iyo yumvise icyo Imana ivuga akemera kuyoborwa nayo biba byiza cyane.

Iyaba umuntu yashobora kwiyobora we ubwe Imana ntiba yaraduhaye Bibiliya.

Kugira ngo ubeho mu buzima bunezeza Imana ni ngombwa kwemera Bibiliya ikatuyobora. Bibiliya izajya iducira urubanza, Bibiliya niyo ndorerwamo umuntu yirebamo bityo kubera ko tuzacirirwa imanza nayo ubwo Yesu azagaruka, nta muntu utazanyura imbere y’intebe y’urubanza kandi ndizera ko abantu benshi babizi ko ntawe utazacibwa urubanza bityo buri wese asabwe kwitegura.

None se twatwitegura dute? Twakwitegura twumva icyo Yesu atubwira. Imana yahaye ububasha Yesu bwo kuvuga. Ni ijambo rya Yesu rizaducira urubanza. Umva uko Yesu yavuze Muri Yahana 12:48″ Buri muntu azabazwa ku bw’Ubuzima bwe”.

Matayo16:27”Kuko Umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.” Bibiliya niyo iyobora umuntu kubera ko ariyo imubwira icyo akwiye gukora kugira ngo akizwe Abaroma1:16” Nta muntu n’umwe ushobora ku kubwira icyo wakora kugira ngo ukizwe usibye Yesu umwana w’ Imana. Iyo usomye mu butumwa bwanditswe na Mariko 16:16 havuga ngo”Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa .”

Mu kugira ngo ukizwe ni ngombwa kwizera Yesu Kristo umwana w’ Imana. Kubwo gupfa kwe twashoboye kubabarirwa ibyaha.

Ni ngombwa kwihana ibyaha byacu kandi ni ngombwa kwatura ko Yesu ari umwana w’ Imana ikindi tukabatizwa mu izina Data wa twese, umwana n’Umwuka wera.

Mukubabarirwa ibyaha byacu. Reka ndangize nkubwira ko niba utemera ko Bibiliya ariyo yakagombye kuyobora umukristo ubwo ntabwo wumva icyo Imana ivuga kandi umenye ko Imana ibyo itabikunda. Imana izahana umuntu wese umeze gutyo. Hano hari icyo Bibliya yabivuzeho. Galatiya1:8. Niba twumva umwana w’umuntu yigisha ntabwo tuba dufite Imana mubuzima bwacu.

Waba wumva inyigisho za Kristo cyangwa wumva inyigisho z’umwana w’ umuntu. Uyu munsi wa none wagombye kumva ibyo umwami wacu Yesu Kristo yigisha.

Imana iguhe umugisha amen.

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →