Sobanukirwa no kubaho no gukomera kw’Imana hamwe n’iremwa ry’isi n’Ijuru. Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yatangiye kudutegurira ibyigisho by’urukurikirane. Tujyane nawe guhera none, tumumenyereho byinshi kubwo gufashwa n’Imana.

ICYIGISHO CYA 1 : ITANGIRIRO RY’INYIGISHO ZA BIBILIYA, IMANA NI IYA MBERE

MBERE Y’UKO DUFATA INYIGISHO ZA BIBILIYA TUGOMBA KUBANZA KUMENYA KO IMANA ARIYO YA MBERE

UMUSOGONGERO

“Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi” Itangiriro 1:1. Uyu ni umurongo wa mbere muri Bibiliya.

1 Imana niyo ibanza muri byose

2 Bibiliya itangirana n’Imana

3 Icyigisho cya Bibiliya kigomba gutangirana n’Imana, kuko Bibiliya ari igitabo cy’Imana.

“Imana yishimara iki?” “Twamenya dute ko Imana iriho?” Hari ibibazo by’ingenzi umuntu wese yakwibaza. Nta na kimwe cy’ingenzi cyane kibaho kirusha agaciro ibisubizo by’ibi bibazo. Igisubizo dutanga kuri ibi bibazo nibyo bizagena uko tubaho kuri iyi Si. Ibisubizo dutanga kuri ibi bibazo ni nabyo bizagena aho tuzaba nyuma y’uko ubu buzima tubayeho hano ku isi buzaba burangiye. Reka tugaruke kuri Bibiliya, igitabo cy’Imana, maze turebe ibisubizo.

IMANA NIKI?

IMAMA NI UHORAHO! Imana yahoze iriho. Imana izahora iriho. Dore icyo Bibiliya ivuga ku Mana, “Imisozi itaravuka, Utararamukwa isi n’ubutaka, Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, Ni wowe Mana” (Zaburi 9:2). Abantu bose batuye ku isi bazasaza. Bose bazapfa. Ariko Imana ntishobora gusaza, nta nubwo ishobora gupfa. Reka twongere twumve icyo Bibiliya ivuga: “Uwiteka, mbere na mbere, ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi, n’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe. Ibyo bizashiraho ariko wowe ho uzahoraho, ibyo byose bizasāza nk’umwenda, kandi uzabizinga nk’umwitero, bihindurwe ukundi. Ariko wowe ho uri uko wahoze, imyaka y’ubugingo bwawe ntizagira iherezo” (Abaheburayo 1:10-12).

IMANA NI INYEMBARAGA! “Hari ikinanira Uwiteka se?” (Itangiriro 18:14) Twe abana b’abantu turi abanyantege nke. Hari ibintu byinshi tudafitiye imbaraga zo kubikora. Ariko Imana ni inyembaraga, ishoboye gukora byose. Ku bw’ubushobozi bwayo bukomeye, Imana yaremye Ijuru n’Isi. Ku bw’ubushobozi bwayo bukomeye, Imana yaremye umuntu. Dukwiriye kwizera ibyo Imaya yadusezeranyije, kuko ifite ubushobozi bwo kubisohoza.

IMANA IZI BYOSE! Imana izi byose, kuko Imana ibona byose. Birashoboka ko hari ibyo wahisha imbere y’amaso y’abantu, ariko nta nakimwe gishobora guhishwa Imana. “Kuko imigendere y’umuntu iri imbere y’amaso y’Uwiteka, Kandi ni we umenya imigenzereze ye yose” (Imigani 5:21). “Imana iruta imitima yacu kandi izi byose” (1Yohana3:20).

IMANA NTIHINDUKA! Buri kintu cyose kiri kuri iyi si kirahinduka. Za guverinoma zirahinduka iyo ibihugu bigize ukwishyira ukizana, n’abayobozi bashya bagasimbura abayobozi bashaje. Imico n’imyitwarire y’abantu irahinduka. Ibihe birahinduka. Imyambarire irahinguka.Ndetse n’imibiri yacu irahinduka iyo dukuze tugasaza. Ariko Imana ntijya ihinduka! Uko ari niko yahoze ari, none n’iteka ryose. “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka” (Malaki 3:6)

IMANA NI MWUKA! Imana si umuntu nk’uko wowe nanjye turi. “Imana ni mwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Imana ntigira imbagara nke n’uburwayi bw’umubiri nk’uko wowe nanjye tumeze. “Kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana” (Luka 24:39).

IMANA NI UMUCYO! “Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, y’uko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke” (1Yohana 1:5). Nta mwijima (icyaha) uri mu Mana. Ku bw’iyo mpamvu dukwiye kuyiringira kuko itazigera iduhemukira (ntibeshya).

IMANA NI URUKUNDO! “Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” (1Yohana 4:8) Imana iradukunda. Yatugaragarije urukundo rwayo ruhebuje ubwo yaduhaga Umwana wayo ikunda ngo apfire gukuraho ibyaha byacu. “Muri iki ni mo urukundo ruri; si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano (kwishyura igiciro….Urupfu yapfiriye ku musaraba) y’ibyaha byacu” (1Yohana 4:10)

 

IMANA IRERA! “Mube abera kuko Uwiteka Imana yanyu ndi uwera” (Abalewi 19:2).

IMANA IRAKIRANUKA! Imana ntishobora gukora ikibi cyo ari cyo cyose. Yanga icyaha icyo aricyo cyose. “Kuko Uwiteka ari umukiranutsi, Kandi akunda ibyo gukiranuka;  Abatunganye bazareba mu maso he” (Zaburi 11:7).

IMANA NI INYEMBABAZI! Imana iradukunda. Nubwo yanga icyaha, ni Inyampuhwe. Izatubabarira ibyaha byacu nitwihana tubikuye ku mutima (niduhindura intekerezo zacu tukava mu mirimo y’ibyaha, tukagarukira Imana) . “Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, Atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi” (Zaburi 103:8).

NI GUTE TUMENYA KO IMANA IRIHO

Tumenya ko Imana iriho kuko hari byinshi byaremwe nayo. “Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, Isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo” (Zaburi 19:1). Iyo twitegereje inzu tumenya ubuhanga no gukomera by’uwayubatse. Inzu ntiyabaho nta mwubatsi. Ni kimwe n’uko iyo twitegereje Izuba, Ukwezi, Inyenyeri, Isi, n’ibiri ku Isi byose, tumenya uwabiremye. Umuremyi ufite ubuhanga kandi ukomeye ni we waremye ibi byose. Imana ni yo yonyine ifite ububasha bwo kurema Ijuru n’Isi. Ku bw’ibyo tumenya ko Imana iriho kuko tubona ibyo yaremye.

Tuzi ko Imana iriho kuko imitina n’ubwenge byacu bibitwemeza. Abantu bahora bizera Imana. Ibi ni ukuri muri buri gihugu na buri rungano. Abantu bakunze kwibeshya ku Mana, ariko bakomeza kuyizera. Soma Abaroma 2:14-16. Tuzi ko Imana iriho kuko yo ubwayo yatwigaragarije mu Mwana wayo ikunda, Yesu Kristo.

Bibiliya igira iti: “Cyera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje Isi” (Abaheburayo 1:1-2).

Uwiteka Imana aguhe umugisha, agukomeze kandi aguhe imbaraga zo gukomeza gukurikirana ibi byigisho.

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →