• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/04/26
Kamonyi-ESB: N’Utsindwa yatsinda-Padiri Majyambere Jean d’Amour
05/04/26
Kamonyi: Kwegera Umworozi ntibikwiye kuba gusa igihe itungo rye ryagize ikibazo-Visi Meya Uzziel
05/04/26
Kamonyi-Karama/Umuganda: Abaturage basabwe kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Imvugo z’urwango
05/04/26
Amajyepfo: Polisi yafashe Litiro zisaga ibihumbi 157 zirimo n’iza Kanyanga, ifata Urumugi n’ababibarizwamo

Sudan: Abantu 10 barasiwe mu myigaragambyo barapfa

Umwanditsi
November 18, 2021

Abaganga bo muri Sudan bavuga ko abantu 10 bishwe barashwe ubwo abashinzwe umutekano bageragezaga gutatanya imyigaragambyo y’abamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare mu kwezi gushize. Imyuka iryana mu maso yarashwe ku rindi tsinda ry’abigaragambya mu murwa mukuru Khartoum.

Impirimbanyi muri Sudan zari zasabye abaturage kujya mu mihanda ku wa gatatu, kwibuka umunsi wari witezweho ko umusivile ahabwa ubuyobozi bw’akanama k’abasivile n’abasirikare kari kari ku butegetsi.

Nubwo abashinzwe umutekano bari bafashe ingamba zo kubabuza, abagabo, abagore n’abana bagiye mu mihanda y’i Khartoum. Aho bari bateraniye henshi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abigaragambya bazunguje amabendera ya Sudan ndetse bamagana igisirikare. Icyo baharanira gishyigikiwe n’amahanga menshi.

Antony Blinken ukuriye ububanyi n’amahanga bw’Amerika yavuze ko imfashanyo icyenewe cyane y’amafaranga izasubizwaho mu gihe igisirikare cyaba kivuye ku butegetsi.

Abakuriye inzego zishinzwe umutekano muri Sudan bakomeje kwifashisha urugomo ngo bagere ku cyo bashaka. Kugeza ubu abigaragambya ntabwo baratezuka ku ntego yabo. Ni yo mpamvu ibintu bimeze nabi cyane muri Sudan.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5945 Posts

Politiki

4194 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga