Tajikistan: Rakhmon yatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu n’amajwi arenga 90% 

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, umuyobozi wa Tajigistan, Emomali Rakhmon, yatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu n’amajwi arenga 90 ku ijana, aho yarahanganye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi gusa.

Komisiyo ishinzwe amatora yavuze ko 90.9 ku ijana by’abatoye mu matora yo ku cyumweru igaragaza ko Emomali Rakhmon ariwe ugiye kuyobora manda nshya y’imyaka irindwi. Komisiyo ishinzwe amatora ivuga ko abitabiriye amatora barenga 85 ku ijana. Iyi ntsinzi yemerera Rakhmon kuyobora manda ya gatatu.

Mu gihe amajwi atavugwaho rumwe mu bihugu bituranye na Kirigizisitani ndetse na Beralus yahoze ari Repubulika y’Abasoviyeti yateje imvururu zikomeye, ibintu nk’ibi bigaragara ko bidashoboka muri Tajikistan.

Rakhmon na guverinoma ye bahura n’ibibazo bitigeze bibaho nyuma y’uko ubukungu bwifashe nabi mu bihugu byose byasimbuye Abasoviyeti bifatanije n’abandi mu kwibasirwa n’icyorezo cya coronavirus.

Bavuga ko Abanyatijani barenga miliyoni bakorera mu mahanga, cyane cyane mu Burusiya.
Alex Kochkarov, impuguke mu bushakashatsi mu gihugu muri IHS Markit i Londres yavuze ko amafaranga yoherejwe mu gihugu yagabanutseho “ku gipimo cya 15-25% ku mwaka nk’uko raporo zitandukanye zibitangaza”.
Source: www.gulftoday.ae

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →