Tanzania mu nzira yo koroshya ibiciro byo guhamagara no kwitaba muri EAC

Biteganyijwe ko kugera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka Tanzania nayo izaba yemeje amasezrano ya One Network Area yo koroshya ikiguzi cyo guhamagara no kwitaba kuri telephone muri Africa y’Iburasirazuba.

Iki gikorwa cya Tanzania kizasiga u Burundi aricyo gihugu kiri muri uyu muryango wa East African Community (EAC) gisigaye kitarashyira mu ngiro ayo masezerano ku biciro.

Ni nyuma y’igihe gito Perezida Samia Suluhu wa Tanzania avugiye mu ruzinduko muri Kenya ko igihugu cye kizongera imbaraga mu bikorwa byose byo gushyira hamwe nk’umuryango w’ibihugu.

Ibiciro bihanitse bya ‘roaming’, hamwe n’ikiguzi cyo guhamagara/guhamagarwa byambukiranya imipaka kizwi nka Surcharges on Incoming International Traffic (SIIT), biba inzitizi ku itumanaho rya telephone ryambukiranya imipaka.

One Network Area (ONA) yatangijwe mu kwa mbere 2015, kugeza ubu Kenya, u Rwanda, South Sudan na Uganda nibyo bihugu bishyira mu bikorwa ibiciro bya ‘roaming’ bivugwa n’ayo masezerano.

One Network Area ivuze iki?

Ivuze ko, ikiguzi cyo guhamagarana hagati y’ibi bihugu cyakuweho, ibiciro bya roaming biragabanywa, kandi SIIT zivanwaho.

Urugero rw’uko byagenze; muri Uganda, kimwe mu bihugu bya Africa bisoresha cyane urwego rw’itumanaho (telecommunications), ibiciro bya ‘roaming’ mu guhamagara no kwitaba byambukiranya umupaka byavuye kuri $0.93 bigera kuri $0.10 ku munota umwe.

Nkuko BBC ibitangaza, Kenneth Bagamuhunda ukuriye ishami rishinzwe imipaka n’ubucuruzi muri EAC avuga ko gushyiraho One Network Area byazamuye urugero rw’ubuhahirane mu karere bigabanya igiciro ku bushabitsi, byongera ibyinjizwa na kompanyi z’itumanaho ndetse ubwo na za leta z’ibihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →