• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
13/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
13/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws
13/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Tanzania ntikozwa iby’inkingo za Coronavirus, ishyize imbere imiti gakondo

Umwanditsi
February 2, 2021

Minisitiri ushinzwe ubuzima mu gihugu cya Tanzania, Muganga Dorothy Gwajima, avuga ko iki gihugu nta mugambi gifite wo gutumaho inkingo za coronavirus. Ahamya ko imiti gakondo ihagije mu kwikingira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 01 Gashyantare 2021, ku murwa mukuru Dodoma, Minisitiri Gwajima yavuze ko muri Tanzania nta Covid-19 iriyo. Yasabye abanyagihugu gufata ingingo zo kwikingira harimo no gukoresha imiti gakondo.

Ati:”Muri uno mwanya Minisiteri y’ubuzima nta mugambi wo kwakira urukingo rwa corona cyangwa Covid-19, ruvugwa ko rumaze kuboneka rukaba rurimo rurakoreshwa mu bindi bihugu”.

Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzania, Muganga Dorothy Gwajima.

Aya magambo ayashyikirije mu gihe icyegera cya mbere cy’umukuru wa Zanzibar, Maalim Seif Hamad Sharif, umugore we hamwe na bamwe mu bafasha be banduye coronavirus.

Avuga ko Leta inyuze muri Minisiteri y’ubuzima ifite inzira yayo ikurikiza iyo ishaka kwakira ibicuruzwa ibyo aribyo byose mu rwego rw’ubuzima.

Ari kumwe n’icyegera cye hamwe n’umuhanga mu bijyanye n’imiti gakondo wo mw’ishirahamwe rikora ubushakashatsi ku miti muri Tanzania, National Institute for Medical Research (NIMR), Madame Gwajima yerekanye uburyo uyu muti gakondo utegurwa hakoreshejwe tangawizi, ibitunguru, indimu hamwe n’ipiripiri.

Baranywa ku muti gakondo bakoze mu kwikingira Covid-19.

Minisitiri Gwajima nkuko BBC ikomeza ibitangaza, avuga ko igihugu gitekanye ariko agasaba abanyagihugu gufata ingingo zo kwikingira bitewe n’uko iki cyorezo gikomeza gukwirakwira mu bihugu bituranyi.

Ati:” Rero icyo nshaka kuvuga, igihugu cyacu kiratekanye; turumva ko mu bihugu bituranyi hari ingorane, ntutegereze ngo iyi ndwara ive ku muturanyi yinjire iwawe kuko dusanzwe tugenderanira, rero twebwe turiteguye”.

Yongerako ati: “Iki nicyo kirwanisho utegerezwa/usabwa gukora hanyuma ukanywa, ukinonora imitsi/ugakora siporo, ukanywa amazi menshi, ukaruhuka, ubuvuzi kama/gakondo”.

Minisitiri Dorothy Gwajima asaba abanyagihugu gufata ingingo zo kwikingira harimo no gukoresha imiti Gakondo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5912 Posts

Politiki

4162 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1031 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga