Tchad yahagaritswe na FIFA mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru-FIFA, yahagaritse igihugu cya Tchad mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru kugeza hatanzwe ubundi butumwa kubera Leta yivanga mu bikorwa by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Iyo ngingo ifashwe nyuma y’aho Minisitiri w’urubyiruko na Siporo muri iki gihugu ahagarikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tchad mu kwezi kwa gatatu.

Nyuma y’iryo tangazo, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF ryahise rihagarika icyo gihugu mu marushanwa yo kujya mu mikino y’igikombe cya Afurica izabera muri Cameroun mu mwaka utaha.

Tchad nta mikino mpuzamahanga yari isigaje kuko yamaze no kuva mu irushanwa ry’igikombe cy’isi cyo mu 2022 nyuma yo gutsindwa mu majonjora na Sudan mu 2019.

Itangazo ry’urwego ruyoboye umupira w’amaguru ku isi rivuga riti: “Ibiro by’akanama kayoboye FIFA bishobora guhagarika icyo gihano igihe icyo aricyo cyose mbere y’uko haba inama y’iryo shyirahamwe kandi tuzabibamenyesha.”

Inama itegerejwe, iteganijwe kuba hifashishijwe ikoranabuhanga-internet tariki 21 z’ukwezi kwa gatanu 2021.

Itangazo rya FIFA rivuga “Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tchad, FTFA ritakaje uburenganzira bwose bujyanye no kuba umunywanyi-umunyamuryango nk’uko biri mu ngingo ya 13 y’amategeko ayigenga, iyo ngingo ikaba igiye mu bikorwa ubwo nyine gushyika hamenyeshejwe indi ngingo.

“Abahagarariye FTFA hamwe n’amakipe ntibyemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga gushyika igihe hazaba hakuweho ibyo byemezo byo guhagarikwa.

“Ibi kandi bisobanura ko yaba FTFA, abayigize cyangwa abategetsi bayo nta n’umwe wemerewe guhabwa amasomo cyangwa inyigisho nkarishyabwenge bya FIFA.

“Uretse ibyo, tubibukije, mwebwe n’abo musanzwe mukorana, kudahirahira ngo mugirirane imigenderanire ijyanye n’umupira w’amaguru na FTFA hamwe n’amakipe ayigize igihe izaba ikiri mu bihano”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →