Theresa May, yatangaje itariki azeguriraho kuba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza 

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza akaba ari nawe muyobozi w’ishyaka ry’abagendera ku mahame ya cyera( Conservative Party), kuri uyu wa Gatanu  tariki 24 Gicurasi 2019 yatangarije ko tariki 7 Kamena 2019 azegura ku buyobozi amazeho imyaka itatu.

May, yatangaje ko byari umugisha kuba Minisitiri w’intebe wa kabiri w’umugore mu mateka y’u Bwongereza. Mu ijwi ryumvikanamo ikiniga, yatangaje ko kuba avuye kuri uyu mwanya, nta rwango ajyanye, ko ahubwo ari amahirwe yagize guhabwa icyizere cyo kuyobora igihugu akunda.

Ubwo yatangazaga itariki ye yo kwegura, yashime ibikorwa bitandukanye Guverinoma ayoboye kugeza ubu yagezeho. Muri ibyo harimo nko Kugabanya umubare w’Ubushomeri, Kugabanya icyuho cy’ibiva mu mahanga, gushaka inkunga yo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe n’ibindi.

Mu kuba Theresa May, agiye kuva ku ntebe ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, mubyo ajyanye bimubabaje ndetse nawe ubwe yitangarije harimo kuba mu gihe amaze yarananiwe kuvana igihugu cy’u Bwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi-Brexit.

Abatari bake mu badepite b’ishyaka rye bamuahimiye ubutwari agize bwo kwegura dore ko umwaka ushize bashatse kumweguza ariko akabisimbuka. Nta washidikanya ko kimwe mu bibazo bitumye ananirwa ndetse cyanatumye ajyenda atakarizwa icyizere ari ukuba yariyemeje gukura igihugu cye mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi-EU ariko inshuro nyinshi yagiye agerageza kumvikana n’ibihugu bigize uyu muryango ngo awuvemo bidateje igihombo gikomeye byaranze kugeza n’ubwo abo bayoborana nabo benshi bamuteraranye bakamutera utwatsi.

Nubwo gusaba kwikura muri EU byari byakozwe n’ubwiganze bw’Abongereza binyuze muri Kamarampaka yabaye ku ngoma ya David Cameron, ndetse bikanatuma yegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ari nabwo Theresa May yajyaga kuri uyu mwanya muri Nyakanga 2016, imyaka ishize ari itatu mu nteko ishinga amategeko barananiwe kumvikana ngo icyemezo cyo muri Kamarampaka gishyirwe ku iherezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →