TOKYO 2020: Umunya-Sudani nawe yanze gukina Judo n’Umunya-Israel

Umukinnyi Mohamed Abdalrasool wa Judo w’Igihugu cya Sudan yikuye mu mikino Olempike ya Tokyo 2020 nyuma yo kwanga gukirana n’uwo muri Israel witwa Tohar Butbul. Intandaro ni ikibazo cya Palestina.

Mohamed Abdalrasool mu kiciro cya mbere yari yahuye na Fethi Nourine wo muri Algeria nawe wivanyemo yanga guhura n’umu-‘Judoka‘ wo muri Israel. Nyuma yo gutsinda uwo mukino Nourine yagombaga guhura na Butbul ariko ahita yivana mu irushanwa.

Fethi Nourine yasubiwemo n’ibinyamakuru byo muri Algeria avuga ngo: “Twiteguye cyane iri rushanwa ariko impamvu ya Palestina iruta ibi byose”.

Uyu mukinnyi wa mbere muri Africa nkuko BBC ibitangaza, yahise ahagarikwa na komite mpuzamahanga y’imikino olempike yoherezwa iwabo, nyuma y’uko kwikura mu irushanwa byafashwe nko “kwamagana uko Israel ifata Abanyepalestine“.

Nourine yabaye uwa mbere muri Africa mu 2019 ajya no guhatana mu marushanwa y’isi ya Judo muri uwo mwaka mu Buyapani.

Ntabwo hazwi neza impamvu Abdalrasool yivanye muri uku guhatana mu gukirana na Butbul mu bagabo bapima kuva kuri 73Kg mu gihe igihugu cye, Sudan, cyasinye amasezerano y’imikoranire n’ububanyi n’amahanga bwuzuye na Israel.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →