Twafashe ibintu 6 mu ntara y’amajyepfo turavuga ngo “Bashoramari mwe” ni muze- Guverineri Gasana

Mu rwego rwo kureshya abashoramari, kwihutisha iterambere no guteza imbere intara y’amajyepfo, umuyobozi w’iyi ntara CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko hari inkingi z’amahirwe 6 z’ingenzi yashyizwe ahagaragara mu kureshya abashoramari kandi ngo umusaruro watangiye kugaragara.

CG Emmanuel K. Gasana, Guverineri w’intara y’amajyepfo atangaza ko intara ayoboye yamaze gutangira ibikorwa byo kureshya abashoramari ngo baze mu mahirwe akubiye mu nkingi 6 bashobora gushoramo imari, bityo ubukungu bw’iyi ntara bukarushaho kuzamuka no gutengamara.

Avuga kuri izi nkingi cyangwa aya mahirwe 6, yagize ati” Amahirwe ahari mu ntara y’amajyepfo, twafashe ibintu 6 tubwira abashoramari ngo “ Bashoramari mwe ni muze!”, kandi batangiye kuza. Avuga ko mubo bamaze kunoganya gahunda hari 3 bamaze kwiyemeza gushora imari yabo, hakaba n’abandi bakinoza ibiganiro.

Avuga izi nkingi 6 muri ubu buryo; ati” Icya mbere ni Ubuhinzi bworozi kandi bwa kijyambere, bujyanye n’iterambere kandi butanga umusaruro. Icya kabiri ni Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Hose mu ntara amabuye y’agaciro arahari, n’utayafite afite Nyiramugengeri. Icya gatatu ni Ubukerarugendo, kuva ku Ijuru rya Kamonyi ukagenda ukagera muri Nyaruguru-Nyungwe, burya hari n’inyamaswa ihari iboneka ahantu hake ku Isi, yabonetse muri ino minsi ishize, hari byinshi bibereye ubukerarugendo, dufite ubukerarugendo.”

Akomeza kuri izi nkingi z’aya mahirwe 6 aboneka mu ntara y’amajyepfo, amahirwe cyangwa inkingi ya kane nayo ikomeye ni; Uburezi, aha hantu harakomeye cyane kuko dufite ibigo by’amashuri byinshi, dufite amashuri makuru, turagira ngo rwose gusigasira igicumbi cy’umuco bibe aho ngaho. Ikindi cyangwa inking ya gatanu ni; Ingufu( Energy), ziva ku mashanyarazi n’amazi, aha naho ni igice kinini cyane kirimo za Nyiramugengeri, kirimo imigezi yacu. Icyanyuma ni; Gutanga Serivisi neza ( Service), gutanga Serivice neza bituma ibihugu bikira, ucuruza Koka ngacuruza Koka, kuki ugira abakiriya njyewe si mbagire…? Aho niho biba bikomeye cyane.”

CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko n’ubwo imitangire ya Serivise inoze ari imwe mu nkingi ikomeye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bushyize imbere, Intara y’amajyepfo nayo ngo ni imwe mu ntego( Devise) ishyize imbere mu kureshya abashoramari kandi ngo nta mikino.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, atangaza ko izi nkingi uko ari 6 nta kabuza zigomba kugerwaho ndetse zikihutisha iterambere ry’intara. Avuga kandi ko muri iyi gahunda buri wese asabwa kubyitwaramo neza, ko ndetse intara yamaze kubyinjiramo cyane ikanabisinyira, ikaba yarashatse abajyanama 22 b’impuguke bo gufasha mu kureshya abashoramari no kugira ubuyobozi inama hagamijwe kugera ku ntego z’ibi bikorwa. Avuga ko hari abashoramari batatu bamaze kwiyemeza kuza gushora imari.

Aya mahirwe akubiye mu nkingi 6 intara y’amajyepfo ishyize imbere mu kuzamura ubukungu bwayo no kureshya abashoramari, CG Emmanuel K. Gasana Guverineri w’intara yayatangaje kuwa 11 Mutarama 2019 ubwo yagiranaga inama n’abacukuzi b’abamuye y’agaciro bakorera mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango. Yabasabye nabo kutirara ngo barangare kuko hari abiteguye kwinjira muri izi nkingi bagashora imari bagamije kuzamura umusaruro n’ubukungu nta gukina no kwirara.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →