U Rwanda rwateye utwatsi icyifuzo cya ICC kuri Perezida Bashir

Urukiko mpuzamahanga ICC, rwasabye u Rwanda ko rwarufasha mu guta muri yombi Perezida Omar Al Bashir rubitera utwatsi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane Taliki ya 14 Nyakanga 2016, yatangaje ko u Rwanda rwasabwe na ICC guta muri yombi Perezida Omar Al Bashir wa Sudani y’epfo ariko rubyima amatwi.

Perezida Omar Al Bashir wa Sudani y’epfo, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ko bazitabira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe AU iri kubera i Kigali mu Rwanda muri Hotel nshya ya Kigali Convention Center.

Mu kiganiro, Minisitiri mushikiwabo yagiranye n’itangazamakuru, yahamije ko u Rwanda nta burenganziri rufite bwo guta muri yombi Perezida Omar Al Bashir.

Minisitiri Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda nubwo rwakiriye iyi nama ariko ko yatumiwe na AU, ko rwahaye ikaze abatumiwe bose ko kandi rufite kurinda umutekano w’abatumiwe.

Yatangaje kandi ko ubusabe bwa ICC bwaje mu minsi ibiri ishize, ko u Rwanda rwabufashe nk’ubushaka kururangaza, ko ndetse nta mwanya wabyo rufite mu gihe rufite byinshi ruhugiyemo.

Mushikiwabo, yavuze kandi ko u Rwanda rutari mu bihugu byasinye amasezerano y’uru rukiko, ko rero nayo ari imwe mu mpamvu rutanafite uburenganzira bwo guta muri yombi Perezida Omar Al Bashir.

Abanyamakuru mu kiganiro na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo.
Abanyamakuru, mu kiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rudashyigikiye ko abayobozi badahanwa, ariko kandi ko ngo iyo ubucamanza bwajemo Politiki urahagarara ukabitandukanya.

Urukiko mpuzamahanga mpana byaha ICC, rwashyize hanze bwa mbere impapuro zita muri yombi Perezida Bashir mu mwaka wa 2009 aho rumushinja ibyaha bitandukanye by’intambara byakorewe muri Darfur muri 2003.

Minisitiri Mushikiwabo, yatangaje kandi ko ICC yivanze muri Politiki kurusha uko yinjira mu butabera ko ndetse bimwe mu bihugu bikomeye biyikoresha.

Inama muri rusange yatangiye Taliki ya 10 ikazageza Taliki ya 18 Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu biteganyijwe ko bazateranira mu nama yaguye y’uyu muryango Taliki ya 17 n’iya 18 bari kumwe n’abakuru ba za guverinoma, abahoze ari abaperezida, aba Ambasaderi muri AU, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga hamwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga itandukanye muri Afurika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →