Ubufaransa: Ambasade y’u Rwanda yatewe n’insoresore

Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’ubufaransa yagabweho ibitero n’abakekwa ko ari abakongomani.

Agatsiko k’abasore kateye ku nyubako ikorerwamo na ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’ubufaransa, nubwo ntabivugwa ko byangijwe ariko ngo basize bahanduje.

Iki gikorwa kigayitse kitaramenyekana imvo n’imvano yacyo cyateye urujijo kuri benshi cyane ko ibi byabaye ahagana mu ma saa yine za mugitondo kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 18 Gicurasi 2016.

Ibi byabaye mu masaha y’akazi, abakozi ba ambasade kuribo imirimo yari irimbanije bakira abantu babaha serivise zitandukanye, nyuma yo kubona izi nsoresore ziroshye muri iyi nyubako ya ambasade y’u Rwanda hitabajwe Polisi.

Izi nkoramabi ubwo zageraga muri iyi nyubako, zaje ngo zivuza akaruru, aho banyuze hose bagiye bahamena ifu, basiga amarangi ku nkuta.

Bakimara kubona ko hitabajwe polisi yo muri iki gihugu cy’ubufaransa ngo bahise bacika ntawongeye kubaca iryera kuko batinyaga guhita batabwa muri yombi.

Ubuyobozi bwa ambasade ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda muri rusange nta mutegetsi n’umwe washatse guhita agira icyo atangaza kuri iki gikorwa cy’urugomo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →