• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
22/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
22/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
22/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro

Ubufaransa burashinjwa na ONU kwica abasivile bari bibereye mu bukwe muri Mali

Umwanditsi
March 31, 2021

Igitero cy’indege cy’Ubufaransa cyishe abaturage b’abasivile 19 n’abagabo batatu bitwaje intwaro mu bukwe bwabereye muri Mali mu kwezi kwa mbere, nkuko raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ibivuga.

Minisiteri y’ingabo y’Ubufaransa yabihakanye, ivuga ko icyo gitero cy’indege cyo ku itariki ya gatatu y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka cyagambiriye “umutwe w’iterabwoba witwaje intwaro”.

Ubufaransa bufite abasirikare 5,100 mu karere ka Sahel Mali iherereyemo, barwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam zikorana n’umutwe wa al-Qaeda n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

ONU yakoze iperereza nyuma yuko abahatuye bavuze ko indege ya kajugujugu y’Ubufaransa yarashe ku bantu bari bari mu bukwe hafi y’icyaro cya Bounti rwagati muri Mali.

Iperereza ryasanze ubukwe bwarabaye kandi “hari hari abantu hafi 100 aho igitero cyabereye”, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo yo muri iyo raporo ya ONU.

Abantu hafi batanu bitwaje intwaro, byibazwa ko bari abayoboke b’umutwe w’intagondwa ukorana na al-Qaeda, na bo bitabiriye ibyo birori by’ubukwe, nkuko raporo ibivuga.

Raporo ya ONU nkuko BBC ibitangaza, igira iti: “Itsinda ryagizweho ingaruka n’ibitero ahanini ryari rigizwe n’abasivile bakaba ari abantu barindwa n’amategeko mpuzamahanga”.

Yongeyeho iti: “Icyo gitero cy’indege gituma hagirwa impungenge zikomeye ku iyubahirizwa ry’amahame agenga imyitwarire yo mu gihe cy’imirwano”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5895 Posts

Politiki

4146 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga