Ubufaransa burashinjwa na ONU kwica abasivile bari bibereye mu bukwe muri Mali

Igitero cy’indege cy’Ubufaransa cyishe abaturage b’abasivile 19 n’abagabo batatu bitwaje intwaro mu bukwe bwabereye muri Mali mu kwezi kwa mbere, nkuko raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ibivuga.

Minisiteri y’ingabo y’Ubufaransa yabihakanye, ivuga ko icyo gitero cy’indege cyo ku itariki ya gatatu y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka cyagambiriye “umutwe w’iterabwoba witwaje intwaro”.

Ubufaransa bufite abasirikare 5,100 mu karere ka Sahel Mali iherereyemo, barwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam zikorana n’umutwe wa al-Qaeda n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

ONU yakoze iperereza nyuma yuko abahatuye bavuze ko indege ya kajugujugu y’Ubufaransa yarashe ku bantu bari bari mu bukwe hafi y’icyaro cya Bounti rwagati muri Mali.

Iperereza ryasanze ubukwe bwarabaye kandi “hari hari abantu hafi 100 aho igitero cyabereye”, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo yo muri iyo raporo ya ONU.

Abantu hafi batanu bitwaje intwaro, byibazwa ko bari abayoboke b’umutwe w’intagondwa ukorana na al-Qaeda, na bo bitabiriye ibyo birori by’ubukwe, nkuko raporo ibivuga.

Raporo ya ONU nkuko BBC ibitangaza, igira iti: “Itsinda ryagizweho ingaruka n’ibitero ahanini ryari rigizwe n’abasivile bakaba ari abantu barindwa n’amategeko mpuzamahanga”.

Yongeyeho iti: “Icyo gitero cy’indege gituma hagirwa impungenge zikomeye ku iyubahirizwa ry’amahame agenga imyitwarire yo mu gihe cy’imirwano”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →