Ubuhinde: Abana b’abakobwa bambaye ubusa buri buri bajya mu muhanda basaba imvura

Abakobwa bakiri bato mu Gihugu cy’u Buhinde bambuwe imyenda yabo bakoreshwa urugendo bambaye ubusa. Ni kimwe mu bigize imihango yo gusaba imvura mu karere kamwe ko muri iki gihugu.

Ibi nkuko BBC ibitangza, byabereye mu gice kibasiwe n’uruzuba cyo mu karere ka Bundelkhand kari mu ntara ya Madhya Pradesh.

Amashusho-videwo yahanahanywe cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana abakobwa bakiri bato barimo batambuka bambaye ubusa. Ababa muri ako karere bemera ko uwo muhango unezeza imana y’imvura maze ikabaha imvura muri ako karere.

Ishyirahamwe riharanira Uburenganzira bw’abana mu Buhinde (National Commission for Protection of Child Rights) ririmo rirabaza ubutegetsi bwo mu karere ka Damoh karimo gukorerwamo uwo muhango uko byagenze.

Igipolisi cya Madhya Pradesh kivuga ko nta muntu n’umwe kirabona uza kukiregera kubera uwo muhango, ariko ko cyatangiye iperereza.

Umukuru wa Polisi ya Damoh, DR Teniwar yabwiye ibiro ntaramakuru Press Trust of India (PTI ) ko “ingingo zizafatwa mu gihe basanga hari abakobwa bategetswe gutambuka bambaye ubusa”.

Iyi videwo yafashwe, yerekana abakobwa, bamwe muri bo bavugwa ko bafite imyaka itanu, bari mu rugendo bambaye ubusa, inyuma yabo hari itsinda ry’abagore bagenda baririmba indirimbo z’uguhayagiza/zisingiza izi mana.

Muri urwo rugendo banyura inzu ku nzu muri uwo muhango hanyuma abo bana bakegeranya imfungurwa/ibyo kurya bitangwa mu nzu y’igikoni cy’urusengero rw’akarere.

PTI isubiramo abagore bari muri urwo rugendo bavuga bati: “Turemeza ko ibi bizatuzanira imvura“.

Umutegetsi w’akarere ka Damoh S Krishna Chaitanya avuga ko ababyeyi b’aba bakobwa bemeye uwo muhango kandi ko nabo nyine bawugiyemo. Yongeraho ati: “Mu bintu nk’ibi, icyo ubutegetsi bushobora gukora ni ukumvisha abanyagihugu ko ibi bintazi ntacyo bimaze, bukabafasha gutahura ko iyi mihango nta kintu na kimwe ibazanira mu byo bari biteze”.

Ishami ry’ubuhinzi mu Buhindi ahanini rigendera ku mvura izwi nka mousson/monsoon, kandi mu turere tutari duke hari imihango yo gusenga imana z’imvura bijyanye n’imico n’imigenzo yaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →