• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Ubuholandi: Umugabo yakuwe mu mwanya w’amapine y’indege yari ivuye muri Afurika y’Epfo

Umwanditsi
January 24, 2022

Polisi mu Gihugu cy’Ubuholandi, ivuga ko yasanze umuntu akiri muzima mu gice cy’amapine y’indege yari imaze kugwa ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam ivuye muri Africa y’Epfo.

Indege zivuye i Johannesburg zijya i Amsterdam zikoresha amasaha 11, iyi ndege y’imizigo bivugwa ko yo yanahagaze rimwe i Nairobi, muri Kenya. Ni ibintu bidasanzwe ko umuntu yarokoka mu rugendo nk’urwo ari mu mapine, kubera ubukonje n’umwuka mucye hejuru cyane mu kirere.

Uwo mugabo nkuko BBC ibitangaza, imyaka ye cyangwa ubwenegihugu ntabwo biramenyekana, nk’uko polisi yabivuze. Umuvugizi w’igipolisi Joanna Helmonds yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Uwo mugabo bamusanze mu gice cy’amapine y’indege ahita ajyanwa kwa muganga, ntabwo yari ameze nabi”.

Yongeraho ati: “Byabonekaga neza ko uwo mugabo akiri muzima.” NOS, ikigo cy’itangazamakuru mu Buholandi, kivuga ko uyu mugabo yahinze umuriro mwinshi ubwo imodoka itwara indembe yari ihageze, ariko ko yabashaga gusubiza ibibazo by’ibanze.

Umuvugizi wa kompanyi y’indege z’ubwikorezi Cargolux mu butumwa bwa email yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko uwo muntu yari mu ndege ya Cargolux Italia.

Amakuru y’ingendo z’indege, avuga ko indege za Cargolux zonyine arizo ziva i Johannesburg zijya i Amsterdam ku cyumweru zigahagarara i Nairobi. Ntabwo biramenyekana niba uwo mugabo yuririye iyo ndege muri Africa y’Epfo cyangwa muri Kenya.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga