Ubujurire bwa Bosco Ntaganda mu rukiko rwa ICC ntacyo bwahinduye ku bihano yakatiwe

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC rwashimangiye ibyaha byo mu ntambara byahamijwe Bosco Ntaganda wahoze akuriye abarwanyi ba M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bosco Ntaganda wahoze akuriye aba barwanyi, yamenyekanye ku izina rya “ Terminator” kubera ubugome bivugwa ko yari afite. Yari yajuririye ibihano yahawe byo gufungwa imyaka 30 mu mwaka wa 2019.

Ntaganda, yari yahamijwe ibyaha 18 birimo iby’ubwicanyi, Gufata ku ngufu no Kwinjiza abana mu Gisirikare. Yabaye kandi umuntu wa mbere waciriwe n’uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha bifatiye ku gitsina.

Ibyaha yahamijwe byakorewe mu karere gakize ku mabuye y’agaciro ka Ituri ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati y’umwaka wa 2002 na 2003. Uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa cyenda 2015, rurangira mu kwezi kwa Munani kwa 2019.

Mu mwaka wa 2013 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Ntaganda yari mu itsinda ry’Abarwanyi ba M23 ryaje nyuma gucikamo ibice, uruhande rumwe rurabangamirwa bikomeye kugera ubwo yahungiraga mu Rwanda aho yahise yishyikiriza Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika I Kigali. Aha ni naho yakuwe n’iyi Ambasade imushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC.

Igihe Ntaganda yacirwaga urubanza, yari afite imyaka 46 y’amavuko. Urukiko rwa ICC rwavuze ko yavukiye mu Majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akaba aribwo yinjiye mu barwanyi ba APR barwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda bwari buyobowe na Jenerali Majoro Juvenari Habyarimana. Nyuma yaje kubona ubwenegihugu bwa Congo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →