Ubuntu bw’Imana bwakugeza aho wowe ubwawe utakwigeza-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Ubuntu bw’Imana bwakugeza aho wowe utakwigeza”. 

Ikiganza cy’ubuntu bw’Imana

Zaburi 44:3

“Inkota zabo si zo bakesheje kwigarurira igihugu, imbaraga zabo si zo zabahaye gutsinda; ahubwo ni indyo yawe bwite, ukuboko kwawe n’urumuri rw’uruhanga rwawe, kuko wabikundiye”.

Wigeze utekereza ku ntsinzi wagize mu bihe byashize ko atari ku bwawe? Hari igihe wabashije guca mu bikomeye, ugahabwa akaruhuko wari utabyiteze, ibintu bigahinduka nta mpamvu n’imwe wagize icyo wakoze. Ntiwakabaye ugeze aho ugeze iyo ikiganza cy’ubuntu bw’Imana kitaba mu buzima bwawe.

Ushobora kuba utarize bihambaye nk’uko abandi bameze gusa ibyo ntacyo bitwaye. Ufite amahirwe kuko ufite ubuntu bw’Imana. Ushobora kuba udakomoka mu muryango ukomeye, ibyo si ikibazo kuko ubuntu bw’Imana bwakugeza n’aho ubwawe utakwigeza.

Mu buryo bwimbitse, ukwiriye kumenya ko hari ikintu kuri wowe kitabasha kurondoreka. Ntawabasha kugipima, kucyandika ku mpapuro no kugisobanura.

Abandi bantu ntibabasha kukimenya, icyo bazi ni uko icyo kintu ukibitseho. Hari ikintu ufite bagukundira, ikintu gituma utsinda. Icyo ni ikiganza cy’ubuntu bw’Imana.

Mureke uku kuri gucengere ku ndiba z’imitima yacu uyu munsi. Mwicika intege ku bw’ibyo mubona; ahubwo ni muterwe imbaraga n’ibyo mutabona! Ni mwicishe bugufi, mwitwaze ukwemera n’icyizere muzi ko ikiganza cy’ubuntu bw’Imana kiri kumwe namwe.

Mugenzi wanjye, Ndashaka kumva iicyo utekereza uyu munsi. Wanyandikira kuri imeli (email) yanjye ari yo estachenib@yahoo.com cyangwa ukanyandikira ubutumwa bugufi kuri iyi nimero ikoreshwa no kuri Whatsapp ari yo + 4128718098.

Wansangiza ibiri ku kubaho muri iki gihe kugira ngo ngusengere. Imana iguhe umugisha kandi nishimiye kuba umuhuza wawe n’Imana.

Ukudushyigikira kw’agaciro ni ugukwirakwiza ubutumwa bwiza/ivanjili ku bantu benshi ku Isi yose. Ku bw’ibyo witegure umusaruro wihariye.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Umwanditsi

Learn More →