Uburezi, Uburere: Ibaruwa ifunguye igenewe abana, abanyeshuri, urubyiruko…-Umubyeyi mu Rwanda

Umukunzi wa intyoza.com akaba umubyeyi mu Rwanda yanditse ibaruwa ifunguye, igenewe Abana, Abanyeshuri n’urubyiruko. Ni ubutumwa kandi bureba Ababyeyi, Abarezi, Abayobozi mu nzego zitandukanye kimwe n’undi wese ufite aho ahurira n’uburezi n’uburere, byaba abafata ibyemezo n’abandi. Kebuka urebe niba koko ukora igikwiye kandi mu gihe gikwiye. Ese urarerera u Rwanda cyangwa uraruroha mu manga !?

Bana, banyeshuri, rubyiruko, bana bacu, barumuna bacu, bana b’u Rwanda; Nashatse gutangira ndira amarira ndayabura kubera agahinda kenshi, nshatse guseka nsanga nabyo bitari bugaragare mu nyandiko kuko burya ngo akabi gasekwa nk’akeza!

Ubu mugiye kwibaza muti uyu we ateye aturuka he, ni uwa he aravuga ibiki? Abandi wenda bari bubirenze amaso, ningira amahirwe ndabona abavuga ngo nimvuge mvuye aho, mvumvure vuba mbave imbere. Ntacyo bitwaye reka mvuge icyo nateguye, ntihazabura utugwa mu butaka bwiza, mbese nka wa muhinzi wasohotse ajya kubiba imbuto maze yazitera zimwe zikagwa mu mabuye, izindi mu mahwa izindi mu bihuru bikazirengera, ariko hari utwaguye ahantu turamera da! Ubwo nitwo yacungiyeho. Ikindi kandi ngo burya iyo wuhira indabo zifite amahwa burya n’amahwa aboneraho. Ubanza ntangiye ndondogora ariko ni mu gihe nacitse ururondogoro kandi si njye njyenyine.

Maze kubona amashusho n’amafoto yanyuze ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize igihe abanyeshuri barangizaga amashuri yisumbuye barangije ibizamini bya Leta, ayo mashusho mvuga ni ayatwerekaga abanyeshuri bishwanyagurijeho impuzankano y’ishuri biganaga, ababyinaga bitera hejuru bashwanyuza amakaye yabo bayabyinagiraho, hakaba n’inkumi yatwaye igikombe yagaragaye itwika amakaye yigiyemo, ngo aha azandika ibindi nasibira! Iyo ubimenya ko no gusibira biba bifite icyo bitwereka kuri wowe, ibyo wakoze wari kubitekerezaho kabiri. Ese iwanyu iyo bamaze gutabira ibijumba, iyo byeze mukajya gukura ibyo kurya, muvayo isuka mukayikura umuhini mukawucana isuka mukajugunya mu njyamani?

Ni uko, nagiraga nti maze kubona ayo mashusho, nk’abandi benshi narumiwe, mbega agahinda, mbega akumiro, mbega kwiheba, nagiye gukoma ku nkanda nsanga nambaye agacupa ni uko mpomaho. Ariko ntibyabujije umutima wanjye gushenguka kugeza iyi saha. Ni inde uzahoza abantu bose bababajwe n’ibyo twabonye? Yemwe ngo hari n’abasize batwitse ibikoresho byo ku mashuri bigagaho. Ibikoresho bigiyemo, ibikoresho byabafashije kugera aho bishimiraga ko bageze, ibikoresho ababyeyi babo batanzeho utwo bari bafite bigomwe byinshi, ibikoresho byahenze ikigo n’igihugu ngo barebe ko twazabona ababyeyi, abarezi, abayobozi beza b’u Rwanda mu gihe kizaza. Ni inde uzaduhoza ayo marira? Bati “shyuhuhuuuu! Warize se ni inde ugushinzwe hano?” Harya muba mugira ngo babemere, babatinye se? Mumenyekane se? Byo tuzabatinya tunabamenye ariko nabi!

Niko se ye, ubundi twajyaga kwitega abana b’intama nyuma yo kumva ko mwasimburanye gukubita abarimu, harimo n’uwari ukuriwe wajyanywe mu bitaro? Gukubita abarimu bakoraga uko bashoboye ngo babahe ubumenyi bafite, baraye amajoro babategurira amasomo cyangwa bakosora ibisubizo mwatanze, mwaba mwatsinzwe bakarara badasinziriye bibaza icyo bakora ngo babafashe kumva neza mukava muri ubwo bujiji, ubucucu n’ubugoryi ngo mubashe kugira ijambo mu isi! Rwose sindi umwarimu, si no kubavugira ni ukwibaza no kubabaza mwese mukibasha gutekereza. Ahaaa! Ubwo mugiye kuvuga ngo « (abo barimu) ntibabihemberwaga se?».

HAHAHA mundeke nseke! Bahemberwa gusuzugurwa se? bahemberwa kwandagazwa se? Bahemberwa gushyira amagara yabo mu kaga se? Niba hari udusigisigi tw’ubwenge musigaranye, muzasobanukirwa neza ko NTA KINTU KIBAHO KU ISI WAHEMBA UMWARIMU, UMUREZI CYANGWA UMUBYEYI, CYAHWANA N’IMIRIMO AKORA. NTACYO! Simbahatira kubyumva kimwe na njye ariko iyo ndebye mbona ko iterambere ryose rigerwaho kuko hari uwaduhumuye, umucuruzi amenya kubara ibiceri bye kuko yize guteranya, urarwara wajya kwa muganga ukaba wiringiye ko uhasanga umuntu uri bumenye ikibazo ufite akagukiza ubwo bubabare, none se yabikuye he? Sinarondora ni byinshi namwe murabizi! Ariko imyitwarire nk’iriya mwagaragaje yatweretse ko mwashatse kwitwara nk’aho murenze abo bose, ko ubushuri bw’imyaka 6 murangije, nako reka twongereho n’indi 6 ya primaire, wenda simbapfobye mbongerereho n’iy’ikiburamwaka ku bagize amahirwe yo kukiga, tuvuge ko yose hamwe yaba imyaka 15 mumaze ku ntebe y’ishuri, mwashatse kutwereka ko muri aba hatari ! HAHAHAH ndongeye ndasetse! Kurangiza secondaire ukigira nk’aho uri umuntu ukaze mbese nk’aho wakoze ibintu bihambaye ukaba uvuye nko mu isanzure utari mu cyogajuru, ukaba witwara nk’uwamenye umuti w’urupfu, cyangwa se nk’utunze ibisumba kure ibya Mirenge ku Ntenyo (rahira ko muhazi cyangwa n’uwo Mirenge mumuzi! Ndasetse)!.

Muri mwe ni inde waba yaravumbuye nk’ururimi ihene ivuga ngo ajye abwira ihene z’iwabo ko nizijya kona imyumbati iri buzihitane maze tumwemere? Murimo benshi mudashobora no kwiterera igifungo cy’ishati iyo cyavuyeho! Ariko rwose imyenda yahenze ababyeyi banyu, yashoboraga kwambarwa na barumuna banyu, ese ye yari no kuba na souvenir(urwibutso),… mugiyeho murashwanyuje murifotoje mubaye abastars! Mbese mugezweho, murarenze! Ntabyo murenzemo, ntawe murenze ntimuri abahatari ndetse n’ubustar bwanyu buhereye inyuma y’abandi, kuko uretse natwe bakuru, hari n’abangana namwe babagaye bikomeye.

Ubustar bwo mwarabubonye nako, ariko ubu bustar buzabagenda imbere igihe cyose n’aho muzajya hose kugeza murangije ubuzima bwanyu hano ku isi! Na nyuma abazaza bazajya bavuga bati za nkumi na ba basore bigeze gusara batirutse, bakiyambika ubucocero kandi ngo ari abahatari! Uzajya kwiyamamaza kuba miss, ifoto izamuke, uzajya kuba gitifu bati wowe turakuzi wambaye nk’abacuraguzi, uzajya kuba minister baguhe urw’amenyo, uzajya kuba Padiri bati mutangatange ibishura atazabitanyaguriza kuri alitari ntagatifu, yewe nujya no gushinga urugo ntuzarukinga kuko ibyawe ni birihanze. Nunarenga aho ukabyara umwana wawe akajya mu muhanda abunuje uzajya kuvuga ahite akuzamurira ya foto, uzongeraho iki ga ye !?

Rero ngo « Nta ngoma itagira ab’ubu !».

Ntawe twabaye ab’ubu, yewe n’ababyeyi bacu hari igihe babaye ab’ubu, ariko mwe mutwaye umudari ubanziriza uwa zahabu! Muri abahatari se ko n’abize mu mashuri ya « hatari » ntabo twabonye bakoze nk’ibyo mwakoze! Are weee! Ngaho nimugera iwanyu muzafotore nabwo mutwereke uko byifashe wa! HAHAHAHA!

Icyaboshyaga sinkizi ariko natwe iyo myaka twayinyuzemo, yemwe n’amashuri akomeye twarayize, ikirenze n’ibyo byose, muri twe harimo abakambakambiye muri kaburimbo, ku itara, city…, ariko nta burere buke nk’ubwanyu twigeze!

Kudaha agaciro ibyavunnye ababyeyi banyu, ni igikomere gikomeye mwabateye, uretse ko nabo mwabaciye amazi, nta mwana ugihanwa, ntawe uvugwa, ubu ni “nkora mpamagare bakujyane”. Yeee! Ni icyo kiborora, ariko muzirikane ko namwe imbere habategereje! Kandi ngo intabwirwa ibwirwa n’uko amaso atukuye!

Bavuga ko ingunguru zirimo ubusa ari zo zivuga cyane iyo uzikomye, narabigenzuye koko nsanga nibyo, namwe muzabikore muzambwira, cyangwa nujya kuvoma uzafate inkoni ukubite ku ijerekani wumve uko bivuga, nuvayo uzongere ufate ya nkoni wongere ukubite ya jerekani yawe, uzumva itandukaniro. Iyo ubwonko bwanyu buba burimo ikintu gifatika ntabwo mwari gukora ibyo mwakoze, ni benshi muri mwe no kwiyandikira interuro y’ikinyarwanda neza biba bimeze nko kubasaba kwikorera toni, ni benshi muri mwe gukora interuro y’indimi z’amahanga mwizemo bitapfa korohera, ubundi yajya kukubwira REALY ati LEALY, uti kipharma ati kiphaluma, uti witwa nde ati ni NCUnguyinka FREGISI wareba ibyangombwa bye ugasanga ni Nshunguyinka Felix! Uti ko urangije ayisumbuye ugatwika amakaye kandi utazi no kuvuga izina ryawe habe no kuryandika neza, ati nukomeza kumvuga ndakwereka uko NEYE, wasesengura ugasanga yavugaga ko ari bukwereke uko ateye!

Reka ikinyarwanda cyo kiri mu marembera! Ubwo se mwaciye, mwatwitse amakaye mujyanye iki? Ubumenyi bwose mwabumazeyo ntimugasekwe! Ariko niba mwari mwarayanditsemo nk’ibyo mwatweretse, mwarakoze kuyatwika! Niko se mukobwa mwiza watwaye umudari umaze gutwika amakaye, niba nta barumuna bawe bakuri inyuma, ejo nihaboneka amahirwe y’akaraka cyangwa ka buruse, bati urakora ikizami ku byo wize, uzajya gusomera mu yahe makaye wo gacwa we? Mu ya mugenzi wawe wagushukaga ngo “TWIKA”?! Yooo! Nyabusa se ko ngo uruka adafata uhitwa, buriya we hari ikizima yatahanye?

Ese ubu burere n’umuco ko n’abo mushaka kwigana ubusirimu n’ubustar batabigira, none mwe mukaba mwarabarenze murumva ishyamba ari ryeru ejo hazaza? Niba mwe ntacyo bibabwiye, nyamara hari benshi dufite impungenge z’ababyeyi b’ejo, bazatanga burere ki? Dufite impungenge z’abaganga bazatuvura, abarimu bazigisha abana banyu…, abo bose mwaba mujya mubatekerezaho?

Barumuna banyu bari inyuma ubu wasanga hari bamwe bari gutekereza agashya bo bazakora kugira ngo bazabarushe kugaragara nabi kariya kageni! Nabagira inama yo gusubiza amerwe mu isaho no gutekereza neza mbere yo kwishora mu bizaboreka!

Babyeyi, barezi, barimu, bayobozi, aho ntiduhuze tukibagirwa fondation(umusingi) izasigasira ibyo turi kubaka? Ese dukora ibyo tugomba gukora koko nk’uko bikwiye? Habura iki ngo byumvikane ko kurera ari uguhozaho? Biriya byerekanye bidasubirwaho ko niba umwana ananiye ababyeyi atari mwarimu uzamushobora kuko ababyeyi benshi biruhutsa iyo abana bagiye ku mashuri, bakabaterera abarimu nk’aho ari bo bababyaye kandi nyuma bakababazwa n’imyitwarire mibi y’abana. Rero ngo gusuzugura abarezi abana benshi babikura mu rugo kuko baba bumvise ababyeyi nabo ubwabo nta gaciro babahaye. Ese babyeyi twe twakuye he ibyo twize niba atari ku ishuri? Ese niba dusuzugura abarezi tukarenga tukaboherezaho abana bacu ngo babaturerere aho ntidutwaye ibintu macuri? Birakwiye ko imvugo ngo “abana b’ubu baratunaniye, wagira ute se?” icika! Iyo mvugo ikwiye gucika rwose! Si iy’ababyeyi babyaye abana batabibasabye. Muhaguruke muhagurukire abana banyu mwabyaye ntawe mubigishijeho inama, si umugogoro mugomba kugereka ku bandi no ku gihugu! Murahugira mu “guhiga” ngo umugati “w’abana”… abahe se? ibishushungwe se nibyo muri kuruhira? Ngo bazabimaze iki se mu minsi izaza ko bazaba ari nk’ibyo bita “zombies” ubona bihagaze ukagira ngo ni abantu naho byahe byo kajya!.

Mukore akazi kanyu, mukore inshingano zanyu, mwigishe abo mubyaye, murera, mushinzwe, mubigishe kubaha abantu no kwiyubaha, kubaha no guha agaciro kabo ababitangira, ababarera, ababaruta iyo bava bakagera, ku buryo umuruta wese yamuhana akabyumva akanemera guhanwa no kubwirwa, kuko uko biri kose ukuruta aba akuruta kuko haba hari intambwe akurusha imbere, hari ibyo yabonye utazi.

Ariya mashusho agaragaza ingaruka zo kudohoka mu burere, mu kurera muri rusange, hahandi ngo “umwana ni uwanjye nzamwihanira” bigatuma ibiri hanze y’iwabo byose yumva biri munsi y’ibirenge bye. Nyamara nawe yarakunaniye n’ikimenyimenyi iyo avuye mu rugo agiye ku ishuri uriruhutsa! None se ko uzi ko wowe ubwawe akunanira, ukarenga ukanga ko uwo birirwana amuhana, nyamara ari we umubona kenshi mu ikosa akaba yagira icyo amubwira, ukamumusuzuguza, uba ukora inshingano zawe? Nyamara bamwe imbere y’Imana n’ibi muzabisubiza!

Reka mbe ndekeye aha!

Buri wese bireba yibaze yisubize!

31 Nyakanga 2021

Umubyeyi mu Rwanda!

Umwanditsi

Learn More →

4 thoughts on “Uburezi, Uburere: Ibaruwa ifunguye igenewe abana, abanyeshuri, urubyiruko…-Umubyeyi mu Rwanda

  1. umuhoza rehema August 1, 2021 at 3:42 pm

    ? its really disgusting,gusa babyeyi bacu impanuro zanyu turazumva kandi turabubaha ,iyi bruwa njye nkumunyeshuri ugiye kuranviza umwaka utaha,impaye byinshi ,ibirimo ndabyumvise kandi biteye agahinfa pe?,nkurikije ko ndumwana wumunyarwandakazi ,nkwiye kwiyubaha nkahesha ishema abanjye.abanyeshuri bagenzi banjye nimuhumuke mukore ibikwiye byagiricyo bbibamarira,nkurikije ibyo nasomye ababhehi bacu barababaye rwose,kandi nitwe baruhira gusa sibo duhemukira nitwe kugiti cyacu.ubwira uwumva ntavunika.?

    1. Kagoyire Appronie August 20, 2021 at 6:56 am

      Ibyo bakoze maze biroroshye mujye musabira abalimu babigisha ubuse ko bazana nimihoro mwishuri byogutema umwarimu uri bumuvugeho muceceke twe twarumiwe twabuze naho nduhanuriza ibiba muriyi minsi gusa imperuka yarageze nimurekere

      1. Kagoyire Appronie August 20, 2021 at 7:15 am

        Njyewe Hari gihe ndeba ibikorwa byumwana nkibaza niba agira ababyeyi? Bikacanga erega waregera umubyeyiwe akakubwira ngo uwo mwana yarananiye ese mwababyeyi mwe niba umwana wibyariye yarakunaniye wuvako abalimu aribo bamushobora ubundi umwana nuwabantu batatu umubyeyi first umurezi ,na leta none singaye mbona Ari uwamwalimu gusa niyo mpamvu tubona izi ngaruka ahubwo ntibaraba abarimu no twabaye nkabakozi biwabo umwana akumbwira ibyo ashaka byose wareba nabi akagukubita ntiagire inzindi ngaruka kuriwe rero umusaruro nuwo ntakundi igihe izego zose zindahangurutse

  2. Claire August 1, 2021 at 6:31 pm

    Mubyeyi ihangane akababaro kawe gafite ishingiro! Nibyo Koko witegereje ariya mashusho wakwibaza Niba ABA bana bari babanje gutekereza ku byo bagiye gukora ukaba wakwibaza Niba nta kibyihishe inyuma. Gusa kurera ni umurimo utoroshye ni uguhozaho, wasanga biriya ari ibyagaragaye ibindi nabyo ubimenye wakumirwa! Turi abo gusengerwa gusa!

Comments are closed.