• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

Uburusiya: Abantu 62 bahitanywe n’impanuka y’indege

Umwanditsi
March 20, 2016

Indege Boeing 737-800, itwara abagenzi yakoreye impanuka mu majyepfo y’U Burusiya mu mujyi wa Rostov-on-Don, ihitana 62.

Kuri uyu wa gatandatu, Indege ya FlyDubai Boeing 737-800, yari iturutse mu mujyi wa Dubai, yataye umuhanda w’ikibuga cy’indege ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Rostov-on-Don mu Burusiya, hari ku isaha ya saa 03:50 (00:50 GMT).

Nkuko bitangazwa na BBC, iyi ndege yari itwaye abantu 62, muri aba yari itwaye 55 bari bagenzi basanzwe naho 7 bari abakozi b’iyi ndege.

Benshi mu bapfiriye muri iyi mpanuka y’iyi ndege ngo ni Abarusiya, aho nyirabayazana w’iyi mpanuka ngo byari ikirere kitari kimeze neza.

Iyi ndege ngo yabanje kuzenguruka ikirere igihe kitari gito ishakisha uko yamanuka neza kubera ikirere kitari kimeze neza, gusa byarangiye nubundi byanze kuko ubwo yamanukaga yahise ishwanyagurika igafatwa n’inkongi y’umuriro.

Nyuma y’iyi mpanuka, abashinzwe iperereza mu gihugu cy’Uburusiya batangiye iperereza rigamije kureba ko iyi ndege nta kindi kibazo yari ifite cya tekinike cyangwa se niba atari uburangare bw’umupilote.

 

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga