Uburusiya bwirukanye abakora mu biro by’abahagarariye bimwe mu bihugu by’uburayi bazira Navalny

Uburusiya bwirukanye ku butaka bwabwo abakora mu biro by’abahagarariye Ubudage, Suwede na Polonye bashinjwa ko bifatanije n’abari mu myigaragambyo yo gushigikira wa munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi Alexei Navalny, wafunzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya avuga ko aba batatu bagiye mu “myigaragambyo itemewe n’amategeko” ku wa 23 Mutarama 2021. Ibihugu byabo biramagana iyi ngingo, cyo kimwe n’Ubwongereza, Ubufaransa hamwe n’ishyirahamwe ry’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi.

Navalny ni umukeba ukomeye wa Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

Iyi ngingo yo kwirukana aba bantu yagiye gutangazwa haciye amasaha makeya gusa Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’ishyirahamwe ry’ibihugu by’Uburayi, Josep Borrell, abonanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov i Moscou.

Ku wa 23 na 31 z’ukwa mbere, abantu ibihumbi amagana n’amagana bagiye mu myigaragambyo yo gushyigikira Navalny mu gihugu cyose. Ababarirwa mu bihumbi barahagaritswe.

Ubudage buramagana iyi ngingo bukavuga ko “nta busobanuro na buke ifite” kandi bugasaba Leta y’Uburusiya kwisubiraho kuri iki cyemezo.

Suwede ivuga ko ibivugwa ko umuntu wabo yagiye muri iyo myigaragambyo yo ku wa 23 z’ukwa mbere nta shingiro bifite kandi ko ifite uburenganzira bwo gusubiriza mu ndumane Uburusiya/kuyishyura.

Polonye ivuga ko iyi ngingo yo kwirukana umuntu wayo ishobora gutuma “ibintu birushaho kuba bibi hagati y’ibi bihugu byombi”.

Josep Borrell, mu izina ry’ishyirahamwe ry’ibihugu by’Uburayi, avuga ko yamaganye yivuye inyuma iyi ngingo kandi ko yamaganye ibyo bashinjwa ko bakoze ibikorwa bitajyanye n’amabanga yabo nk’abakora mu biro by’abahagarariye ibihugu byabo.

Hagati aho, Minisitiri Lavrov avuga ko ibihano ibyo ari byo byose byafatwa n’Uburayi ku kibazo cya Navalny byaba binyuranije n’amategeko.
Ubudage na Polonye, bivuga ko byatumyeho abahagarariye Uburusiya muri ibi bihugu byombi kugira ngo byerekane impungenge zabyo kuri iyi ngingo yo kwirukana abantu babyo, ingingo ishobora gutuma haba ukwihora ndetse n’abandi bategetsi bo mu biro by’abahagarariye igihugu bakirukanwa.

Mu kwezi kwa Munani k’umwaka ushize, Alexei Navalny, umunyapolitike w’imyaka 44 unegura bikomeye ubutegetsi bwa Putin, yahawe uburozi ndetse bwari bumuhitanye, biba ngombwa ko ajyanwa kuvurirwa i Berlin mu Budage.

Yagarutse mu mpera z’ukwezi kwa mbere gushize, nubwo yari yamenyeshejwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya ko ashobora guhita ahagarikwa. Yaciriwe gufungwa imyaka itatu n’igice ku birego by’uko yarenze ku mategeko ajyanye no gufungishwa ijisho kubera ibyo ashinjwa bya magendu mu 2014.

Navalny ashinja Perezida Putin kuyobora ubutegetsi bwamunzwe na ruswa kandi ko yateguye igitero cy’uburozi cyamukozweho kikenda kumuhitana. Haciye akanya gato gusa ashyitse mu Burusiya, Navalny yahise asohora video ku rubuga rwa Youtube yerekana ingoro yubatswe ku kiyaga Cirabura (Mer Noire/Black Sea) avuga ko ari iyo umutunzi w’umuherwe w’Umurusiya yagabiye umukuru w’igihugu. Abantu barenga miliyoni 100 barebye iyo video.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →