Ubusambanyi bwatumye Visi Perezida wa Zimbabwe yegura

Kembo Mohadi, Visi Perezida w’Igihugu cya Zimbabwe yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa 01 Werurwe 2021 kubera gushinjwa ubusambanyi. Yasabye imbabazi Abanyazimbabwe ku kuba atabashije kwitwara neza mu mirimo yashinzwe n’Igihugu.

Ibinyamakuru muri Zimbabwe kuva mu kwezi gushize byarushije ho gushyira ahagaragara amajwi yafashwe, aho uyu mutegetsi yumvikanye arimo asaba kuryamana n’abagore batari bake barimo n’ukorera mu biro bye.

Yagiye ahakana kenshi ibyo yashinjwaga, avuga ko ari ibyo bamuhimbira, ko kandi bifite impamvu za Politiki. Kembo Mohadi nkuko BBC ibitangaza, ni umwe mu basirikare warwanye intambara yo kubohora Zimbabwe, yari kandi umwe mu byegera bya Perezida bibiri.

Yashinzwe imirimo itandukanye muri Minisiteri y’ingabo ku gihe cy’uwahoze ari Perezida w’iki Gihugu, Robert Mugabe, yongera ashingwa kuba Visi Perezida mu 2017 nyuma y’ikurwa ku butegetsi rya Mugabe. Kuba yeguye, avuga ko atari uko yemera ibimuvugwaho, avuga ahubwo ko yabitewe no guhesha agaciro ibiro by’umukuru w’Igihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →