Ubushinwa bwahakanye bugaramye ko butagurisha inyama z’abantu

Igihugu cy’ubushinwa, cyamaganiye kure inkuru y’uko kigurisha inyama z’abantu muri afurika zifunze mubikombe.

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’ubushinwa burahakana bwivuye inyuma inkuru zivuga ko inganda zikora ibyo kurya muri iki gihugu zishyira inyama z’abantu mubikombe zikaza kuzigurisha muri afurika.

Igitangazamakuru kimwe cyo mu bushinwa Xinhua, cyatangaje ko mu gihugu cya Zambiya hari igitangazamakuru cyanditse inkuru bitanyuze mu mategeko ibyo cyabwiwe n’umugore umwe utavuzwe izina usanzwe aba mu bushinwa.

Uyu mugore, yavuze ko inganda zo mubushinwa zihora zifata imirambo y’abantu bapfuye bakabivanga n’ibirungo mbere yo kubishyira mubikombe.

Bivugwa ko bashyiramo inyama z'abantu aho gushyiramo iz'inka.
Bivugwa ko bashyiramo inyama z’abantu aho gushyiramo iz’inka.

Hong Lei, umuvugizi w’ubushinwa yahakanye aya makuru avuga ko ibyo ari ibinyoma.

Yang Youming, uhagarariye igihugu cy’ubushinwa mu gihugu cya Zambiya yavuze ko izi nkuru nta kindi zigendereye uretse guhungabanya umubano mwiza usanzwe uri hagati y’ibi bihugu.

Yagize ati:” uyu munsi, ikinyamakuru kimwe kirimo kirakwirakwiza inkuru z’ibinyoma, kivuga ko ubushinwa bugurisha inyama z’abantu buzishyira mu bikombe mbere y’uko buzizana kuzigurisha muri Afurika. Iki ni ikinyoma kigambiriwe kidashobora kwemerwa iwacu”.

 

Intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →