Ubushinwa bwiyunze ku Burusiya mu kurwanya iyaguka rya NATO/OTAN

Ubushinwa bwifatanyije n’Uburusiya mu kwamagana ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ukomeza kwaguka, mu gihe ibi bihugu bibiri birushaho kwisungana kubera igitutu cy’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Uburusiya n’Ubushinwa byasohoye itangazo rigaragaza amasezerano yabyo ku ngingo zitandukanye, mu ruzinduko rwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu mikino Olympiques yo mu gihe cy’ubukonje (Winter Olympics) ibera i Beijing.

Perezida Putin, avuga ko ibihugu by’i Burayi n’Amerika birimo gukoresha ubwirinzi bwa OTAN mu kubangamira Uburusiya. Ibi, bibaye mu gihe hari ubushyamirane kuri Ukraine, aho Putin ahakana avuga ko adateganya kuyitera.

Abasirikare b’Uburusiya bagera ku 100,000 baracyari ku mupaka wabwo na Ukraine, yahoze ari repubulika yo mu cyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti. Perezida Putin, wanditse ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine ari “igihugu kimwe“, yasabye ko Ukraine yangirwa kwinjira muri OTAN, ubusabe Amerika yanze.

Nubwo iryo tangazo ritakomoje kuri Ukraine mu buryo butaziguye, ibi bihugu byombi byashinje OTAN kugendera ku ngengabitekerezo yo mu gihe cy’intambara y’ubutita (1947-1989).

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko ibyo biganiro byarimo “urugwiro rwinshi“. Byabaye ku wa gatanu mbere y’umuhango wo gutangiza iyo mikino. Ni bwo bwa mbere aba bategetsi bahuye bahibereye kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira.

Itangazo ry’ibihugu byombi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rigira riti: “Ubushuti hagati [y’Uburusiya n’Ubushinwa] nta mipaka bugira, nta turere ‘tubujijwe’ mu bufatanye“.

Urugaga rw’umutekano

Ibi bihugu byombi byavuze ko “bihangayikishijwe bikomeye” n’urugaga rwo mu rwego rw’umutekano rwa AUKUS rwatangijwe n’Amerika, Ubwongereza na Australia mu kwezi kwa cyenda mu 2021.

Urwo rugaga ruzatuma Australia yubaka amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri, bijyanye n’ibikorwa byo kongera umutekano mu karere ka Aziya n’inyanja ya Pacifique.

Uru rugaga rubonwa ahanini nk’igikorwa cyo guhangana n’Ubushinwa, bushinjwa kongera ubushyamirane mu turere duhatanirwa, turimo nk’inyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa (South China Sea).

Hagati aho, Uburusiya bwavuze ko bushyigikiye gahunda ya Beijing y’Ubushinwa Bumwe, ishimangira ko Taiwan – yitegeka – ari intara yikuye ku Bushinwa izageraho ikongera kuba ku Bushinwa. Ariko Taiwan yo yibona nk’igihugu cyigenga, gifite itegekonshinga ryacyo n’abategetsi batowe binyuze mu nzira ya demokarasi.

Mu gihe hakomeje kwiyongera intambara yo guterana amagambo, ku wa gatatu Amerika yashinje Uburusiya ko buteganya guhimba igitero (kitari icya nyacyo) cya Ukraine, bwakwitwaza mu gutera Ukraine. Uburusiya bwahakanye buvuga ko budateganya guhimba igitero, kandi Amerika ntiyatanze gihamya yo kwemeza ibyo ivuga.

Mbere yaho, Amerika yavuze ko irimo kohereza abandi basirikare mu Burayi bw’uburasirazuba bo gufasha inshuti zayo zo muri OTAN. Uburusiya bwavuze ko ibyo ari “ugusenya” kandi ko bigaragaza ko impungenge butewe no kwaguka kwa OTAN yerekeza mu burasirazuba, zifite ishingiro.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →