Ubushinwa: Inama ngishwanama iziga ku mushinga wa 5G

Mu gihugu cyUbushinwa harabera inama ngishwanama ya 13 yishyaka riri ku butegetsi yitabirwa nabadepite basaga 3000 barimo na Perezida Xi Jinping ugaragara nkumudepite usanzwe. Bimwe mu bizigirwa muri iyi nama numushinga wa interineti yihuta ya 5G.

Ni inama ifatwa nkumwiherero cyangwa umushyikirano zimenyerewe mu bindi bihugu, itangazamakuru ninzobere zinyuranye bahanga amaso cyane.

Iyi nama iba buri mwaka, abayirimo biga amategeko nindi mishinga yigihugu cyUbushinwa, na Perezida Jinping akaboneraho kubaganiriza haba mu matsinda cyangwa mu ihuriro rusange.

Nkuko bisobanurwa na Wang Botao, umunyamakuru mu  ishami ryigifaransa kuri Televiziyo CGTN, ngo umushinga wa 5G uri mu bizigirwa muri iyi nama, ihuriranye no kwizihiza imyaka 70 iki gihugu kigobotoye ingoyi yubuhake buvanze nubukoloni cyari kimazemo imyaka isaga 100. Icyo gihe Mao Zedong yahise atorerwa kubuyobora, imirimo itangira tariki ya mbere Ukwakira. Ibi nibyo bise Chine Nouvelle, Ubushinwa bukungahaye.

Umunyamakuru Wang Botao.

Umwaka ushize mu nama nkiyi, hagarukagamo ibyo kurwanya ubukene, kunoza umubano na Leta zunze ubumwe za Amerika hagamijwe ubukungu, kuboneza imibanire yabasirikare nabasivili nibindi.

Perezida Jinping ayigaragaramo nkumudepite usanzwe, nyamara ari umuyobozi udasanzwe buri wese aba ashaka kuganiraho, ku kuba ayobora igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku isi (hafi ¼ cyabatuye isi).

Perezida XI Jipingi w’u Bushinwa.

Nyuma yibyo, ni umunyamabanga mukuru wishyaka PCC riri ku butegetsi mu Bushinwa, ayoboye Komisiyo idasanzwe ya gisirikare mu Bushinwa, akaba numugaba wikirenga wingabo zicyo gihugu.

Mu 2018 yitabiriye inama nkiyi ahagarariye intara yigenga ya Mongolie yicyaro, kandi yagiye mu biganiro bibera mu makomisiyo incuro zigera kuri eshashatu.

 

 

Icyumba kiberamo inama.

Omar K.

Umwanditsi

Learn More →