Ubutegetsi bw’u Rwanda bwerekanye aho buhagaze ku gutanga k’umwami Kigeri

Mu gihe umwami wa nyuma wategetse u Rwanda ariwe Kigeri V Ndahindurwa ya Tangaga(yitabye Imana), hari bamwe mu batangiye kwibaza icyo Leta y’u Rwanda igomba gutangaza ariko byarangiye yerekanye aho ihagaze.

Ugutanga k’umwami Kigeri V Ndahindurwa, umwami wa nyuma wategetse u Rwanda ku bw’ingoma ya cyami, kwaje gutunguranye ariko kandi bamwe banatangira kwibaza icyo Leta y’u Rwanda yari buvuge cyangwa yari bukore ku bijyanye no gutanga kwe ndetse no kumushyingura.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18 ukwakira 2016, ahagana mu rukerera nibwo guverinoma y’u Rwanda yashyize itangazo ahagaragara, igaragaza uko itekereza ibyo gutanga(kwitaba Imana)kwe ndetse n’ibijyanye n’uko itekereza ku bw’ishyingurwa rye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Rwanda rigira riti:” Guverinoma y’u Rwanda yababajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Kigeli V Ndahindurwa wahoze ari umwami w’u Rwanda. Kigeli yirukanywe mu gihugu n’ubutegetsi bw’abakoloni b’Ababiligi tariki 2 Ukwakira 1961 ahungira mu cyahoze ari Tanganyika, nyuma aza kuba muri Uganda na Kenya hanyuma mu 1992 ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yatabarukiye tariki 16 Ukwakira 2016″.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti:” Guverinoma y’u Rwanda ntiramenyeshwa n’umuryango we ibijyanye n’imihango yo kumusezera no kumushyingura, ariko nihamenyekana uko bifuza byakorwa, Guverinoma yiteguye gutanga ubufasha bwose bwa ngombwa”.

Kugeza ubu, nubwo ugutanga k’umwami Kigeri V Ndahindurwa bamwe bagenda babifata uko babyumva ndetse n’agaciro bamuhaga nk’uwigeze kuba umwami w’u Rwanda ku gihe cy’ubutegetsi bwa cyami; atanze yahoraga yifuza gutahuka mu Rwanda rwe. Ntabwo hari hashyirwa ku mugaragaro niba agomba gushyingurwa mu Rwanda cyangwa se niba hari ukundi biteganywa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →