Ubutinganyi: Amahano akomeje kugwira umugabane wa Afurika

Kera kabaye bimwe mu bihugu bya afurika bitangiye kwemera ubutinganyi ku mugaragaro ndetse bikaba itegeko.

Ugushakana abantu bahuje igitsina ni kimwe mubyo abanyafurika benshi bagiye bamagana mubihe byashize, aho bigeze ntibigikunze ko babihagararaho bemye bose.

Ibirwa bya Seychelle, byamaze gushyiraho itegeko rikuraho impamvu iyo ariyo yose ibuza umugabo kurongora undi mugabo cyangwa se umugore kurongora undi mugore.

Inteko ishinga amategeko yo muri ibi birwa bya seychelle, yamaze gutora bidasubirwaho itegeko ryemera ubutinganyi.

Mu gutora iri tegeko ryemera ubutinganyi, izi ntumwa za rubanda, zishingira ko ngo itegeko nshinga riha abantu bose uburenganzira bungana, ngo nta mpamvu yo kwimwa uburenganzira bashaka.

Gutora no kwemeza iri tegeko, bikozwe nyuma y’aho Umuyobozi w’ibi birwa bya Seychelle Perezida James Michel mu ijambo rye mu kwezi kwa kabiri yari yatangaje ko ashaka gukuraho itegeko ryabangamiraga abashaka kubana bahuje igitsina.

Benshi mu banyamadini ariko cyane abo muri kiriziya gaturika barwanyije iki gitekerezo bavuga ko kinyuranyije n’amategeko ya Kiriziya ariko birangiye ntacyo babasha guhindura.

Ibihugu bya afurika byakomeje kwamagana no kurwanya ukubana abantu bahuje igitsina, ariko biranze Seychelle yiyongereye kuri afurika y’epfo yabimburiye ibindi mu kwemera ubutinganyi kimwe n’ibindi bihugu bizayikurikira.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →