• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Uganda: Abaganga bemeye guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi nyuma y’ibyo bemerewe

Umwanditsi
December 18, 2021

Abaforomo n’abaganga bari bamaze iminsi mu myigaragambyo ndetse barataye akazi, bemeye guhagarika uko kwigaragambya bagasubira mu kazi kuri uyu wa mbere.

Aba baganga, bemeye gusubira mu kazi nyuma y’inama yabaye hagati y’abahagarariye Leta, aba baforoma hamwe n’abaganga bimenyereza umwuga. Bemeye guhagarika imyigaragambyo barimo, aho yari imaze ukwezi kurenga basaba kongezwa umushahara no koroherezwa mu kazi.

Leta ya Uganda, yemeye kubongeza umushahara, bakava ku mashilingi ya Uganda 750.000 (hafi $200) bagahabwa miriyoni 2.5 z’amashilingi (ni ukuvuga hafi $700).

Uyu mushahara bemerewe, bazawuhabwa bahereye mu kwezi kwa Nyakanga(7) uyu mwaka, kandi kuri uyu wa mbere bijejwe ko amafaranga azaba yageze ku ma konti yabo.

Mu nama yabahuje kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubuzima yemeye kandi guhagarika ingingo yari yafashe yavuga ko abaganga bose bari bahagaritse akazi bava mu bigo bakoramo no mu myanya y’akazi kose ka Leta.

Iri tsinda ry’Abaganga, bahagaritse akazi basigaje amezi abiri ngo barangize ukwimenyereza kwabo. Abari muri iyi myigaragambyo bazongererwa igihe kugiraa ngo babashe kurangiza igihe cyabo cyo kwimenyereza akazi( stage).

Kuva mu bihe bishize, nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru, imyigaragambyo n’ibiganiro ku bijyanye n’umushahara hamwe no koroherezwa mu kazi muri Uganda ni ibintu byagiye biba nibura rimwe mu mwaka kuva mu 2017.

Abahagarariye abakozi bakora mu bijyanye n’Ubuzima bari mu rugendo bajya ku nama nshingamategeko ku wa gatatu kugira ngo bayishyikirize urwandiko batangiriwe, bahagarikwa na Polisimu gihe cy’amasaha, ariko nyuma baza kubarekura.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga