Uganda irimo gusabwa indishyi z’ibyo yangije mu ntambara yateje Ituri muri DR Congo

Republika ya Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa kabiri Tariki 20 Mata 2021, yashinje Uganda ubwicanyi bwabaye mu myaka Makumyabiri ishize, mu rubanza yarezwemo mu rukiko rw’umuryango mpuzamahanga-ONU, mu gusaba indishyi z’akababaro zibarirwa muri Miliyali z’amadolari.

Urukiko mpuzamahanga rwaciye urubanza mu 2005 ko Uganda iriha Kongo indishyi y’akababaro mu kuvogera icyo gihugu mu ntambara yabaye hagati y’1998-2003, yahitanye miriyoni eshatu z’abanyagihugu.

Urwo rubanza rwongeye gusubira muri uru rukiko rw’i Lahaye, kugira ngo rufate ingingo ya mbere ku mubare w’amafaranga y’indishyi, nyuma y’aho ibyo bihugu binaniranye kumvikana mu biganiro.

Uburanira Republika ya Demokarasi ya Kongo, Paul-Crispin Kakhozi Bin-Bulongo, yavuze ko iyo ntambara y’imyaka itanu Uganda yateye, yakurikiwe n’ihonyangwa rikomeye ry’uburengenzira bwa muntu.

Abategetsi ba RDCongo nkuko VOA ibitangaza, bavuze ko bakeneye ko Uganda itanga Indishyi ziri hagati ya Miliyari 6 n’ 10 z’amadolari ya Amerika.

Ibihugu icyenda bya Afrika ni byo byagize uruhare muri iyo ntambara, aho Uganda n’U Rwanda byashyigikiye imitwe y’abarwanyi barwanyaga Kongo igihe barimo barwanira kwigarurira intara ya Ituri yuzuyemo amabuye y’agaciro. Ibi bihugu ubwabyo byanarwaniyeyo.

Biteganijwe ko ababuranira Uganda bashyikiriza ukwiregura kwabo muri uru rukiko kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →