• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Uganda: Umukinnyi uterura ibiremereye wari watorokeye mu Buyapani yagaruwe ahita afungwa

Umwanditsi
July 23, 2021

Umukinnyi uterura ibiremereye wa Uganda wari watorotse hoteli yarimo n’abandi bajyanye mu mikino Olempike mu Buyapani yagaruwe i Kampala amasaha macye mbere y’uko iyo mikino itangira ku mugaragaro. Yahise ashyirwa muburoko.

Julius Ssekitoleko yagejejwe mu gihugu cye mu gitondo cyo ku wa gatanu avuye mu Buyapani ahita afatwa na Polisi akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe.

Nyina, umugore we utwite, n’abategetsi bo muri guverinoma bari baje kumureba ku kibuga cy’indege ntibagize amahirwe yo kumubona.

Mu itangazo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko “guverinoma ya Uganda igiye kugorora uwo mukinnyi kugira ngo azabashe gukomeza umwuga we.

Ivuga kandi ko azafashwa “kumva uko iyo myitwarire mibi atari we gusa yagiraho ingaruka nk’umukinnyi ahubwo n’abandi bakinnyi bose mu mikino n’igihugu muri rusange”.

Charles Twino, umuvugizi w’igipolisi w’urwego rugenza ibyaha rwa Uganda, yavuze ko polisi ifunze Ssekitoleko mbere y’uko ivugana na we ikareba niba hari icyaha yakoze cyangwa nta cyo. Twino avuga ko Ssekitoleko ananiwe kandi yemerewe kuba aruhuka.

Ubwo Ssekitoleko yatorokaga hoteli mu mujyi wa Izumisano mu ntara ya Osaka, ntiyari yujuje ibishya bisabwa abo mu cyiciro cye byatangajwe yaramaze kugera mu Buyapani. Bityo byari biteganyijwe ko agaruka muri Uganda hagati muri iki cyumweru.

Atoroka, yasize inyandiko mu cyumba cye avuga ko yifuzaga kuguma no gukora mu Buyapani. Polisi y’Ubuyapani yahize Ssekitoleko, aza gufatirwa mu mujyi wa Yokkaichi, muri 160Km mu burasirazuba bw’aho yari yaturutse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga