Uganda: Umukinnyi uterura ibiremereye wari watorokeye mu Buyapani yagaruwe ahita afungwa

Umukinnyi uterura ibiremereye wa Uganda wari watorotse hoteli yarimo n’abandi bajyanye mu mikino Olempike mu Buyapani yagaruwe i Kampala amasaha macye mbere y’uko iyo mikino itangira ku mugaragaro. Yahise ashyirwa muburoko.

Julius Ssekitoleko yagejejwe mu gihugu cye mu gitondo cyo ku wa gatanu avuye mu Buyapani ahita afatwa na Polisi akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe.

Nyina, umugore we utwite, n’abategetsi bo muri guverinoma bari baje kumureba ku kibuga cy’indege ntibagize amahirwe yo kumubona.

Mu itangazo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko “guverinoma ya Uganda igiye kugorora uwo mukinnyi kugira ngo azabashe gukomeza umwuga we.

Ivuga kandi ko azafashwa “kumva uko iyo myitwarire mibi atari we gusa yagiraho ingaruka nk’umukinnyi ahubwo n’abandi bakinnyi bose mu mikino n’igihugu muri rusange”.

Charles Twino, umuvugizi w’igipolisi w’urwego rugenza ibyaha rwa Uganda, yavuze ko polisi ifunze Ssekitoleko mbere y’uko ivugana na we ikareba niba hari icyaha yakoze cyangwa nta cyo. Twino avuga ko Ssekitoleko ananiwe kandi yemerewe kuba aruhuka.

Ubwo Ssekitoleko yatorokaga hoteli mu mujyi wa Izumisano mu ntara ya Osaka, ntiyari yujuje ibishya bisabwa abo mu cyiciro cye byatangajwe yaramaze kugera mu Buyapani. Bityo byari biteganyijwe ko agaruka muri Uganda hagati muri iki cyumweru.

Atoroka, yasize inyandiko mu cyumba cye avuga ko yifuzaga kuguma no gukora mu Buyapani. Polisi y’Ubuyapani yahize Ssekitoleko, aza gufatirwa mu mujyi wa Yokkaichi, muri 160Km mu burasirazuba bw’aho yari yaturutse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →