Uganda yateje impfu z’abantu ibihumbi 10-15, yategetswe kwishyura DR Congo Miliyoni $325

Leta ya Uganda yategetswe n’urukiko mpuzamahanga rwa ONU-ICJ kuriha Repubulika ya Demokarasi ya Congo amafaranga angana na miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika kubera uruhare yagize mu ntambara muri icyo gihugu. Ishinjwa kandi guteza impfu z’abantu bari hagati y’ibihumbi 10-15, gusahura amabuye y’agaciro arimo zahabu, imbaho n’ibindi.

Urukiko mpuzamahanga rwa ONU, ruzwi nka International Court of Justice (ICJ), rwanzuye ko Uganda yarenze ku masezerano mpuzamahanga ubwo yafataga ubutaka bw’icyo gihugu hagati y’umwaka wa 1998 na 2003.

Abacamanza basanze Uganda ari yo yateje impfu z’abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo. Abacamanza banasanze ingabo za Uganda zarasahuye zahabu, diyama n’ibiti bivamo imbahu z’agaciro bizwi nka timber.

DR Congo yari yarasabye indishyi ya miliyari 11 z’amadolari y’Amerika, ariko abacamanza batesheje agaciro byinshi mu bice bigize ikirego cyayo, bafata icyemezo cyo kurihisha Uganda indishyi iri hasi cyane y’uwo mubare.

ICJ, yategetse Uganda kuriha ayo mafaranga mu byiciro bitanu, buri mwaka igatanga miliyoni 65 z’amadolari y’Amerika, hagati y’uyu mwaka wa 2022 n’uwa 2026, icyiciro cya mbere ikaba igomba kucyishyura mu kwezi kwa cyenda.

Uganda yari yavuze ko za miliyari z’amadolari isabwa na DR Congo zasenya ubukungu bwayo. Urukiko rwavuze ko icyo rwategetse kiri “mu bushobozi bwa Uganda bwo kwishyura“.

Izo miliyoni 325 z’amadolari y’Amerika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zikubiyemo: Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwagize ruti: “Indishyi ihawe DRC ku byangirijwe abantu n’ibyangijwe ku mitungo ijyanye n’ibyago abantu bahuye na byo bivuye ku kuba Uganda yararenze ku byo yiyemeje byo ku rwego mpuzamahanga“.

DR Congo yareze Uganda mu mwaka wa 1999 kubera ibikorwa by’ubushotoranyi bukoreshejwe intwaro yakorewe hamwe n’abaturage bayo. Yashinje abasirikare ba Uganda ubusahuzi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo iteza umutekano mucye mu karere k’uburasirazuba bwa DR Congo gakize ku mabuye y’agaciro.

Mu myaka ya 1990, ingabo za Uganda n’ingabo z’u Rwanda zateye inshuro ebyiri DR Congo – umuturanyi wabyo ubiruta cyane mu bunini – zikorana n’imitwe y’inyeshyamba yo muri iki gihugu mu guhirika ubutegetsi.

Uganda n’u Rwanda byavuze ko byari byagiye muri DR Congo guhagarika ko intambara yaho irenga imipaka ikabigeramo. Icyemezo cy’uru rukiko ni cyo cya nyuma kuko kitajuririrwa, ariko uru rukiko rw’isi nta bushobozi rufite bwo gutuma iki cyemezo cyarwo gishyirwa mu bikorwa.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →