Uko umunyamaguru agomba kwambuka umuhanda

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda yigisha abanyamaguru uko bakwiye kwambuka umuhanda, ibibutsa ko kwambuka umuhanda bikorerwa ahagenewe kwambukira abanyamaguru babanje kureba hirya no hino ko nta kinyabiziga cyabasatiriye, bakambuka bihuta kandi bakirinda kwambuka bavugira kuri telefoni kimwe n’ibindi byose byabarangaza bigateza impanuka.

Ibi ntibivuze ko abatwara ibinyabiziga batagomba kubahiriza inzira z’abanyamaguru cyane cyane aho bagenewe kwambukira.

Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwiswe “Gerayo Amahoro” kuva aho butangiriye abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga bamaze kugenda barushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019 n’ubundi ubu bukangurambaga bwakomeje hirya no hino mu gihugu, aho mu mujyi wa Kigali bwabereye mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyarugenge ariyo; Nyamirambo, Kimisagara na Nyarugenge.

Bamwe mubanyamaguru bavuga ko ubu bukangurambaga bwahinduye byinshi mu bijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kurwanya no gukumira impanuka ziwuberamo.

Nsabimana Faustin, umunyamaguru wari uri mu murenge wa Nyamirambo ahazwi nko kuri mirongo ine (40) avuga ko ubu bukangurambaga bwazanye impinduka zigaragara.

Ati “ Abantu benshi bamaze kumenyera ko bambukira mu mirongo yabugenewe ndetse n’ahari amatara ayobora abagenzi n’abatwara ibinyabiziga, abanyamaguru bamaze gusobanukirwa ko bambuka iyo hajemo umunyamaguru uri mu ishusho ry’ibara ry’cyatsi kibisi.”

Yakomeje avuga ko Polisi ku bw’ubu bukangurambaga igenda ikora abantu barushaho gusobanukirwa, aho yatanze urugero avuga ko impanuka zaberaga kuri 40 zagiye zigabanuka, yibukije ababyeyi batuma abana bato bari bwiyambutse umuhanda kubireka, anakangurira n’abamotari bagihutaza inzira z’abanyamaguru kubicikaho.

Mukarugomwa Judith wo mu murenge wa Nyarugenge, nawe yavuze ko abanyamaguru bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka ariko ko hari bamwe mu bashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi(Coaster) n’abamotari bagihutaza inzira z’abanyamaguru, akaboneraho kubasaba kujya bubahiriza inzira z’abanyamaguru.

Mazimpaka Jean Pierre, umushoferi w’imodoka ntoya (Taxi Voiture) we yatunze agatoki abanyamaguru avuga ko iyo bageze mu nzira bagenewe barangara cyane.

Ati “ Hari abanyamaguru bubahiriza inzira bagenewe, bageramo bakibuka ko kuhagenda ari ukwihuta. Hari n’abandi bahagenda bitaba za telefoni, bumva umuziki wahagera uri umushoferi ukarindira ko bambuka wajya kubona ukabona bamwe barambutse wagira ngo ugende ukabona abandi barambutse kandi bagenzi babo bambutse babareba ariko bahugiye kuri telefoni.”

Akomeza avuga ko bene nk’abo aribo bakunze guteza impanuka zo mu muhanda cyangwa bagatuma umushoferi asatira inzira z’abanyamaguru, akabasaba ko mu gihe bahawe inzira bajya bihuta batarangaye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyarugenge, Superintendent Sano Nkeramugaba mu butumwa yahaye abanyamaguru, yababwiye ko kugira ngo bagere iyo bagiye amahoro bagomba kubigiramo uruhare.

Yagize ati “ Kugira uburenganzira siko kugira umutekano, bishatse kuvuga ko mu gihe uri kwambuka umuhanda wigenda uko wishakiye, banza urebe hepfo no haruguru ubone kwambuka kandi wambuke wihuta, wirinde gukoresha telefoni mu gihe uri kwambuka, muzirikana ko mu muhanda atari mu muharuro.”

Yibukije abanyamaguru kwirinda kwambukira aho ariho hose, ko bazajya bambukira ahabugenewe hazwi nka (Zebra Crossing) kandi mu gihe bari kugenda mu muhanda bakibuka kugendera mu gisate cy’ibumoso bw’umuhanda, anasaba n’abatwara ibinyabiziga kubahiriza inzira z ‘abanyamaguru.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwanabereye no mu turere twose tugize intara z’igihugu.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →