Umubikira yakatiwe igifungo cy’umwaka n’umunsi 1 azira kwiba ibihumbi 835 by’ Amadolari ya Amerika

Mary Margaret Kreuper, umubikira wo muri Amerika uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yari afite uko yigaragaza ariko ahishe ingeso mbi. Yemeye ko yarenze ku isezerano rye ry’ubucyene yasezeranye ubwo yabaga umubikira, akiba amadolari y’Amerika 835,000 ( hafi Miliyoni 850 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) ku ishuri ryo muri leta ya California aho yakoraga. Aya mafaranga, yayakoresheje mu bikorwa bye by’imikino yo gupima amahirwe (gambling).

Kreuper, ufite imyaka 80, azamara umwaka umwe n’umunsi umwe afunze kubera uburiganya bwifashishije ikoranabuhanga, ndetse no gukoresha amafaranga afite inkomoko mu cyaha.

Ubwo urukiko rwamukatiraga icyo gifungo mu mujyi wa Los Angeles, yagize ati: “Nakoze icyaha, narenze ku itegeko kandi nta rwitwazo mfite“.

Mu gihe kirenga imyaka 10, Kreuper yanyereje amafaranga y’ishuri y’abanyeshuri ndetse n’amafaranga y’imfashanyo agenewe ishuri rya Kiliziya Gatolika ryitwa St James Catholic School yari abereye umuyobozi.

Nuko ategeka abandi bakozi bo kuri iryo shuri “guhindura no gusenya amakuru ajyanye n’imari” mu rwego rwo guhishira icyaha cye. Abashinjacyaha, bavuga ko ayo mafaranga yashoboraga kurihira abanyeshuri barenga 12. Bavuga ko Kreuper yayakoresheje mu kuyajyana mu nzu zikinirwamo urusimbi (casinos), no mu kujya mu biruhuko hamwe n’inshuti ze.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ibyo byatahuwe mu igenzura ry’imari ryakozwe nyuma yuko Kreuper agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2018.

Ubwo yamukatiraga igifungo, umucamanza w’akarere muri Amerika Otis D Wright II yavuze ko yagowe no gushyira ku munzani igihano cyo mu rwego rw’amategeko hamwe n’ubusabe bw’imbabazi bw’imiryango y’abanyagatolika ifite abana bize ku ishuri St James Catholic School.

Yategetse ko Kreuper afungwa amezi 12 n’umunsi umwe, akanishyura iryo shuri amadolari y’Amerika 835,339 yo kurisubiza ayo yaryibye.

Kreuper yabwiye umucamanza ko “ababajwe cyane” n’ibyo yakoze kandi ko azamara igihe gisigaye cy’ubuzima bwe agerageza gukurikira “cyane kurushaho mu ntambwe za Kristu”. Abunganizi be mu mategeko bavuze ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe “bwapfukiranye gushyira mu gaciro mu gufata icyemezo kwe“.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →