• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Umugaba mukuru w’Ingabo za Nigeria yaguye mu mpanuka y’indege

Umwanditsi
May 22, 2021

Umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria Liyetona Jenerali Ibrahim Attahiru yapfiriye mu mpanuka y’indege muri leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nkuko abategetsi babivuga.

Byabaye ubwo indege yari arimo yari irimo kugerageza kugwa ikirere kimeze nabi, nkuko igisirikare kibivuga. Abandi basirikare 10, barimo n’abari batwaye iyo ndege, na bo bapfuye.

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko “ababajwe bikomeye” n’iyo mpanuka.

Jenerali Attahiru, wari ufite imyaka 54, mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ni bwo yari yashyizwe kuri uwo mwanya, mu ivugurura ryakozwe mu rwego rwo hejuru mu gisirikare.

Iryo vugurura ryabaye bijyanye na gahunda ya leta yo kuvugurura igisirikare ngo kirusheho gutanga umusaruro mu rugamba rumaze imyaka irenga 10 rwo kurwanya indagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo iyo ndege yari irimo kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kaduna International Airport.

Kuri Twitter, Perezida Buhari yavuze ko iyo mpanuka ari “ugupfusha ab’ingenzi… mu gihe ingabo zacu zitezweho gusoza ibibazo byo mu rwego rw’umutekano igihugu kirimo”.

Iyo mpanuka nkuko BBC ibitangaza, yabaye kuri uyu wa Gatanu, ibaye hashize amezi atatu indi ndege y’igisirikare cya Nigeria ikoze impanuka habura gato ngo igere mu nzira yo ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Abuja, yishe abantu barindwi bose bari bayirimo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga