Umugaba mukuru w’Ingabo za Nigeria yaguye mu mpanuka y’indege

Umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria Liyetona Jenerali Ibrahim Attahiru yapfiriye mu mpanuka y’indege muri leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nkuko abategetsi babivuga.

Byabaye ubwo indege yari arimo yari irimo kugerageza kugwa ikirere kimeze nabi, nkuko igisirikare kibivuga. Abandi basirikare 10, barimo n’abari batwaye iyo ndege, na bo bapfuye.

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko “ababajwe bikomeye” n’iyo mpanuka.

Jenerali Attahiru, wari ufite imyaka 54, mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ni bwo yari yashyizwe kuri uwo mwanya, mu ivugurura ryakozwe mu rwego rwo hejuru mu gisirikare.

Iryo vugurura ryabaye bijyanye na gahunda ya leta yo kuvugurura igisirikare ngo kirusheho gutanga umusaruro mu rugamba rumaze imyaka irenga 10 rwo kurwanya indagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo iyo ndege yari irimo kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kaduna International Airport.

Kuri Twitter, Perezida Buhari yavuze ko iyo mpanuka ari “ugupfusha ab’ingenzi… mu gihe ingabo zacu zitezweho gusoza ibibazo byo mu rwego rw’umutekano igihugu kirimo”.

Iyo mpanuka nkuko BBC ibitangaza, yabaye kuri uyu wa Gatanu, ibaye hashize amezi atatu indi ndege y’igisirikare cya Nigeria ikoze impanuka habura gato ngo igere mu nzira yo ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Abuja, yishe abantu barindwi bose bari bayirimo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →