Umugabo, afunzwe azira gukekwaho amafaranga y’amakorano

 

Polisi y’u Rwanda iragira abantu kujya basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo hatagira uhangikwa amakorano.

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya basuzuma buri gihe amafaranga bahawe kugira ngo barebe ko ari mazima kandi baramuka bahawe ay’amiganano cyangwa babonye urimo kuyakora cyangwa kuyakwirakwiza bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Ubu butumwa bukurikira ifatwa ry’uwitwa Uwitonze Damien uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko wafatanywe amafaranga agera ku bihumbi 203 y’amiganano agizwe n’inoti 38 za 5000 ndetse n’inoti 13 z’igihumbi, akaba yarafatiwe mu murenge wa Coko,  ho mu karere ka Gakenke, ku itariki ya 28 Mata 2016.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko uyu mugabo yagiye kwishyura aho yari aguze amabuye ya radiyo, maze uwo yishyuye agakemanga amafaranga amwishyuye nibwo ngo yahamagaraga abandi bantu basanga ari amahimbano, bahise bahamagara Polisi ikorera hafi aho, maze imusangana n’andi menshi yose hamwe agera kuri 230,0000.

IP Gasasira, yavuze ko Uwitonze afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ruli, akaba ari naho amafaranga yafatanwe ari mu gihe iperereza ryatangiye ngo hamenyekane inkomoko yayo n’ubwo uwayafatanywe avuga ko ari ayo bamwishyuye amaze kugurisha inka ye mu isoko.

Yagiriye inama abacuruzi yo kugura utumashini dutahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde kugwa mu gihombo baterwa na bene ayo mafaranga.

Yagize ati:”Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora”.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →