Umugabo muri Sierra Leone yatawe muri yombi azira gushaka kugurisha umwana we w’umuhungu

Polisi ya Liberia yataye muri yombi umugabo w’imyaka 29 wo muri Sierra Leone imurega kugerageza kugurisha umwana we w’umuhungu w’imyaka 10.

Bigaragara ko bwari uburyo bw’amaburakindi bwo gushaka amafaranga yo kugura moto yo gusimbuza iyo yibwe. Nyuma yo gutabwa muri yombi, uwo mugabo yabwiye abapolisi bakora iperereza bo mu murwa mukuru Monrovia ko yari acyeneye agera ku madolari 1000 y’Amerika (miliyoni imwe mu mafaranga y’u Rwanda) kuko iyo moto, yari iy’inshuti ye, yari yibiwe mu rugo iwe.

Yari yabwiwe ko uburyo bumwe bwonyine yashoboraga kubonamo amafaranga angana gutyo kandi byihuse kwari ukwerekeza mu gihugu bahana imbibi cya Liberia akagerageza gushaka uwagura umuhungu we.

Iwabo muri Sierra Leone nkuko BBC ibitangaza, abantu bari bamubwiye ko byakoroha gukorera ubucuruzi nk’ubwo hakurya y’umupaka. Yari yabiteguye mu kwezi kwa cumi na kabiri, abinyujije ku mugabo wagiye hagati ye n’umuguzi (uyu uzwi nka ‘commissionnaire’). Mu biganiro, bigaragara ko uwo muhungu bamwitaga inkoko aho kuvuga ko ari umuntu, mu rwego rwo kugira ngo gahunda yabo idatahurwa.

Ariko Polisi yaje guhabwa amakuru, uwo mubyeyi atabwa muri yombi ubwo bivugwa ko umuguzi yari mu nzira agiye gufata uwo muhungu mu mujyi uri hanze y’umurwa mukuru Monrovia.

Nkuko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru Global News Network rwo muri Liberia, uyu mwana ubu arimo kwitabwaho na minisiteri y’uburinganire ya Liberia. Ubucuruzi bw’abantu ni ikibazo gikomeye muri Afurika y’uburengerazuba. Abana bagurishwa mu bucakara bwo muri iki gihe, ntibemererwa kuvugana n’abo mu miryango yabo, ndetse akenshi bakoreshwa nk’abakozi bo mu ngo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →