Umugabo w’Umwamikazi w’Ubwongereza yitabye Rugira ku myaka 99 y’amavuko

Igikomangoma Philip, umugabo w’umwamikazi Elizabeth II, yatabarutse ku myaka 99, nk’uko bitangazwa na Buckingham Palace.

Philip yashakanye na Elizabeth mu 1947, imyaka itanu mbere y’uko aba umwamikazi.
Itangazo ry’ingoro y’umwamikazi (Buckingham Palace) rivuga ko: “Ni n’akababaro kenshi ko Umwamikazi yatangaje urupfu rw’umugabo we, Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, Duke wa Edinburgh.

Igikomangoma Philip

“Nyiricyubahiro yatabarutse mu mahoro muri iki gitondo i Windsor Castle.”
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko Igikomangoma Philip “yabaye urugero mu buzima bw’ababyiruka benshi”.

Ingoro y’Umwamikazi yatangaje ko andi matangazo atangwa “mu gihe gikwiye”.
Itangazo ribika urupfu rwe rivuga ko “Umuryango w’Ibwami wifatanyije n’abantu ku isi mu kubura umwe mu bawo”.

Boris Johnson avugira ku biro bye Downing Street, yagize ati: “Yafashije gukomeza Umuryango w’Ibwami n’ufite inkoni y’ubwami kugira ngo bikomeze kuba urwego rw’ingenzi mu buzima n’ibyishimo by’igihugu cyacu”.

Johnson yavuze ko yakiranye “umubabaro ukomeye” inkuru y’urupfu rw’Igikomangoma Philip.

Ati: “Igikomangoma Philip urungano runyuranye rwaramukunze cyane, hano mu Bwongereza, muri Commonwealth, ndetse n’ahandi ku isi”.

Igikomangoma Philip n’Umwamikazi Elizabeth II babyaranye abana bane, bafite abuzukuru umunani n’abuzukuruza 10.

Umuhungu wabo wa mbere nkuko BBC ibitangaza, igikomangoma cya Wales, Igikomangoma Charles, yavutse mu 1948, akurikirwa na mushiki we Igikomangoma Anne wavutse mu 1950, na Duke wa York Igikomangoma Andrew wavutse mu 1960 na Earl wa Wessex, Igikomangoma Edward, wavutse mu 1964.

Igikomangoma Philip yabaye iruhande rw’Umwamikazi imyaka irenga 60, aba uwashakanye n’ufite inkoni y’Ubwami umaze igihe kinini kuri uwo mwanya mu mateka y’Ubwongereza.

Igikomangoma Philip yavukiye mu Bugiriki tariki 10 z’ukwezi kwa gatandatu 1921. Se, yari Igikomangoma Andrew w’Ubugiriki na Denmark, yari umuhungu muto w’Umwami George I wa Hellenes. Nyina, Igikomangoma Alice, yari umukobwa wa Louis Mountbatten n’umwuzukuruza w’Umwamikazi Victoria.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →