• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Umugore wa Perezida wa Ghana yavuze ko agiye gusubiza amafaranga asaga Miliyoni 150

Umwanditsi
July 13, 2021

Rebecca Akufo-Addo, Umugore wa Perezida wa Ghana yemeye gusubiza amafaranga yagenerwaga kuva umugabo we yagera ku butegetsi mu 2017, nyuma y’uburakari bw’abaturage bujyanye n’imishahara. Yanavuze kandi ko atazemera guhabwa umushahara yari aherutse kugenerwa n’inteko ishinga amategeko y’iki Gihugu.

Mu itangazo yasohoye nkuko BBC ibitangaza, yavuze ko yafashe icyemezo cyo “gusubiza amafaranga yose yarishywe nk’ayo kwifashisha” agera ku ma-cedi (akoreshwa muri Ghana) 899,097, aya agera kuri miliyoni 151 mu mafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko atari yasabye guhabwa ayo mafaranga kandi ko “yakiriye gusa ayari ahari ajyanye n’urwego arimo, nubwo rutemewe nk’umwanya w’ubutegetsi”.

Madamu Rebecca yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusubiza ayo mafaranga kubera “ibitekerezo bibi cyane, hamwe na hamwe asanga biteye ishozi, by’abashaka kumugaragaza nk’umugore wamunzwe na ruswa, ushyize imbere inyungu ze gusa kandi wireba we wenyine atita ku bibazo by’Umunya-Ghana uciriritse”.

Mu cyumweru gishize, Abanya-Ghana bamwe bagaragaje uburakari batewe n’icyemezo cy’abadepite cyo kwemeza imishahara igenewe umugore wa Perezida n’umugore wa Visi Perezida, kubera uruhare bagira mu kuba hafi abagabo babo.

Bari bitezwe guhabwa umushahara wa buri kwezi ungana n’amadolari y’Amerika hafi 3,500 (agera hafi kuri miliyoni 3,5 y’u Rwanda). Aya angana n’umushahara w’abaminisitiri muri iki gihugu.

Ni nyuma yuko mu 2019 akanama ko mu nteko ishingamategeko kari kasabye ko bahabwa uwo mushahara. Hashize imyaka umugore wa Perezida n’umugore wa Visi Perezida bahabwa amafaranga yo kwifashisha, bijyanye n’ibindi bagenerwa nk’abagore b’abategetsi.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga