Umugore wafashaga Clinton yahishuye ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe na Senateri

Uwahoze afasha Hillary Clinton yatangaje inyandiko bwite avuga birambuye uko yakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina n’umusenateri wa Amerika.

Huma Abedin yavuze ko uyu munyapolitiki, atatangaje izina, yamutunguye akamugwatira akamutura ku ntebe, icyo gihe hari hagati mu myaka ya 2,000 ubwo yari amutumiye iwe, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Guardian.

Uyu mugore avuga ko yabashije kumwikuraho ariho agerageza kumusoma ku ngufu maze agahunga. Ibi yabirambuye mu gitabo cye gishya, Both/And: A Life in Many Worlds, kizasohoka mu cyumweru gitaha.

Mu 2016, Abedin yari umufasha w’umwizerwa wa hafi ya Hillary Clinton mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Amerika, n’igihe yari ashinzwe ububanyi n’amahanga ku gihe cya Obama.

Madamu Clinton rimwe yigeze kuvuga ko Abedin ari “umukobwa we wa kabiri”. Abedin avuga iryo hohoterwa ryamukorewe yibutsa akazi ke nk’umufasha wa Clinton ubwo uyu yari umusenateri wa Leta ya New York hagati ya 2001-09.

Abedin nkuko BBC ibitangaza, ubu afite imyaka 45, ntabwo avuga izina ry’uwo musenateri cyangwa ishyaka rye. Avuga ko nyuma yo gusangira ifunguro rya nijoro i Washington yagendanye n’amaguru n’uwo munyapolitiki bagahagarara imbere y’inzu ye maze akamutumira imbere ngo basangire icyayi, Akemera.

Ms Abedin yatangiye gukorera Madamu Clinton nk’uwimenyereza umwuga.

The Guardian yabonye kopi y’iki gitabo mbere y’uko gisohoka, ivuga ko Abedin yanditse ati:” Nuko mu kanya gato, byose birahinduka. Yaranyegereye iburyo ashyira akaboko ke k’imoso ku rutugu rwanjye, aransoma, yinjiza ururimi rwe mu kanwa kanjye, ansunikira mu ntebe. Naratunguwe cyane, ndamusunika. Icyo nari nkeneye ni amasegonda 10 gusa yo kumwivanaho”.

Abedin avuga ko uyu musenateri yahise amusaba imbabazi akamubwira ko “yamwibeshyeho“, mbere yo kumubaza niba yifuza kuguma aho. Arandika ati:” Nuko mvuga ikintu gitoya cyo kubyoroshya – maze ndasohoka, ngerageza bishoboka kugaragara nkaho ntacyabaye”.

Abedin avuga ko hashize iminsi yakubitanye na wamusenateri ku ngoro y’inteko ishingamategeko, Capitol Hill, uwo mugabo amubaza niba bakiri inshuti.

Abedin yatandukanye n’umugabo we Anthony Weiner, wahoze ari umudepite wa New York, kubera kumuca inyuma.

Mu gitabo cye kandi Abedin asobanura birambuye uburakari yatewe n’uwahoze ari umugabo we, Anthony Weiner wari umudepite wa New York ariko urugendo rwe rwa politiki rukarangira kubera ibibazo by’ubusambanyi bwe bwabaye kimomo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →