• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Umugore yahisemo kwifungiranira mu bwiherero bw’indenge akimenya ko afite Covid-19

Umwanditsi
January 1, 2022

Umwigisha w’umunyamerika, avuga ko yamaze amasaha yishyize mu kato ka wenyine mu bwiherero bw’indege mu gihe yari amaze kumenya ko yanduye icyorezo cya Covid-19 mu gihe indege yari mu kirere.

Marisa Fotieo avuga ko yumvise mu muhogo hamubabaza igihe yari mu ndege iva Chicago ijya Reykjavik muri Islande ku wa 20 Ukuboza 2021. Madame Fotieo avuga ko yahise yipima mu buryo bwihuse yifashishije ibikoresho yari yitwaje, bihita bimwereka ko afite icyorezo cya Covid-19.

Marisa, nkuko BBC ibitangza yahise afata icyemezo cyo kuguma mu bwiherero bw’indege mu gihe cyose cy’amasaha y’urugendo yari asigaje. Umwe mu bakozi bo mu ndenge, yakomeje kumwitaho, akamushyira ibyo kurya n’ibyo kunywa aho mu bwiherero. Ntabwo byahise bimenyekana niba mbere yuko ajya mu ndege yari yerekanye ko yipimishije Covid-19.

Madame Fotieo wo muri Michigan, yabwiye NBC News ati:” Byari ibintu bitesha umutwe. [Harimo] abantu 150 muri iyo ndege, ubwoba nari mfite kwari uko nabanduza”. Video yashyize kuri Tiktok yifashe ari muri ubwo bwiherero bw’indege ya Icelander yarebwe inshuro zirenze miliyoni enye.

Yashimiye umukozi wo mu ndege wamwitayeho muri icyo gihe kitari kimworoheye. Yabwiye NBC ati: “Yakomezaga areba ko mfite ibyo nkeneye byose muri ayo masaha atanu yari asigaye kuva ku byo kurya n’ibyo kunywa kandi akaguma aza kureba ko meze neza”.

Madame Fotieo yavuze ko agishyika yahise yishyira mu kato ka wenyine muri Hotel ya Croix Rouge ageze muri Islande.

Ibyo byamushyikiye mu gihe ubwoko bushyashya bwa Omicron burimo gukwirakwira bwatumye imibare y’abandura izamuka cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushakashatsi bwerekana ko ubwo bwoko butababaza ku kigero kimwe n’ubundi, ariko ko bwandura cyane kuburusha.

Kuba abantu benshi bagomba guhita bishyira mu kato ka bonyine mu gihe banduye muri iyi minsi bibangamiye akazi, harimo n’iby’indege. Ihungabana mu ngendo z’indege ryarakomeje ku munsi ugira gatandatu kuri uyu wa kane aho hakuweho ingendo 1.100 mu gihugu cyose, nk’uko bitangazwa n’urubuga rukurikirana iby’ingendo z’indege FlightAware.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga