Umuhanzi mu njyana ya Reggae Johnny Nash yitabye Imana ku myaka 80

Johnny Nash, waririmbye mu myaka ya za 70 agatanga ibyishimo ubwo yaririmbaga imwe mu ndirimbo ze yakunzwe cyane yise”Ndabona neza ubu”, yapfuye afite imyaka 80.

Umuhungu w’uyu muririmbyi aganira na TMZ yatangaje ko Johnny yari mu rugo kuwa kabiri ubwo yapfaga. Apfuye azize urupfu rusanzwe, kugeza ubu nta jambo na rimwe risobanura icyateye uru urupfu riratangazwa.

Johnny yavukiye i Houston, atangira bwa mbere nk’umuhanzi ukomeye wa label mu 1957, aho yatangiye aririmba mu njyana ya Blues, ariko injyana ya reggae niyo yaje kwiyegurira ku mwanya ya mbere mu Gushyingo 1972.

Nash yagurishije kopi zirenga miriyoni imwe z’indirimbo, maze bimugira umustar mpuzamahanga, cyane cyane muri Jamaica aho yabaye umwe mu baririmbyi ba mbere batari aba nya Jamaica banditse amateka akomeye mu njyana ya reggae muri icyo gihugu.

Ubwo yajyaga mu mateka y’umuziki ni igihe yasohoraga indirimbo maze ayita “Ndashobora kubona neza ubu” iyi ni indirimbo yagiye isubirwamo n’abahanzi benshi ku isi bitewe n’amagambo ayigize aho uheruka ari Jimmy Cliff mu 1993.

Umuhungu we, John Nash III, yagize ati: “Yari umubyeyi mwiza w’umuryango. Yakundaga abantu n’isi. Azakumburwa mu muryango we. Umuryango wari ibintu bye byose”.
Source:TMZ

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →