• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
05/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
05/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
05/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Umuherwe w’Umuyapani arashaka abantu 8 yishyurira bakajyana ku kwezi

Umwanditsi
March 3, 2021

Yusaku Maezawa, umuherwe w’Umuyapani utunze za miliyari, yatumiye abantu umunani bo muri rubanda ngo bajyane na we mu rugendo rwo kuzenguruka ukwezi rwa kompanyi SpaceX ya Elon Musk.

Mu butumwa bugufi bwa Video yashyize kuri Twitter, yagize ati: “Ndashaka abantu bo mu byiciro byose”. Muri ubwo butumwa, yanatangaje uko abashaka kubisaba babigenza.

Yavuze ko azariha urugendo rwose, ko rero abazajyana na we bazagenda ku buntu. Biteganijwe ko urwo rugendo, rwahawe izina dearMoon, ruba mu mwaka wa 2023.

Abasaba kujyana mu isanzure n’uwo muherwe bagomba kuba bujuje ibintu bibiri: bakwiye guteza imbere “igikorwa icyo ari cyo cyose” bakora mu “gufasha abandi bantu n’umuryango mugari mu buryo runaka”.

Kandi bakaba “bashaka gufasha abandi bari kumwe mu rugendo bahuriye kuri izo ntego”, nkuko Yusaku yabivuze. Yongeyeho ati: “Naguze imyanya yose, rero ruzaba ari urugendo rwo mu muhezo”.

Bwana Yusaku, umuherwe mu byo kumurika imideri no gukusanya ibikorwa by’ubugeni (art), mbere yavuze ko ateganya gutumira “abanyabugeni” bakajyana muri urwo rugendo mu cyogajuru ‘Starship rocket’.

Ariko ubu avuga ko uyu mushinga yagize ibyo ahinduramo “uzaha amahirwe abantu bo mu bice bitandukanye by’isi yo kwitabira uru rugendo”. Yagize ati: “Niba wibonamo umunyabugeni, ubwo uri umunyabugeni”.

Mu mwaka ushize, yanatangije gahunda yo gushakisha umukobwa mushya bakundana wo kujyana na we muri urwo rugendo, nyuma ayiburizamo kubera “imbamutima z’uruvange”.

Mu 2018, Bwana Yusaku yatangajwe ko ari we mugenzi wa mbere ugenda ku giti cye biteganyijwe ko azajyanwa ku kwezi na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk.

Igiciro yemeye kuriha muri urwo rugendo nkuko BBC ibitangaza, ntabwo cyatangajwe, ariko ni “amafaranga menshi”, nkuko Bwana Musk yabivuze.

Uru rugendo ruteganyijwe kuba mu mwaka wa 2023, rwaba ari urwa mbere ku kwezi rukozwe n’abantu kuva mu mwaka wa 1972.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga