Umujyojyo investment Group PLC watangije iguriro ry’ibiryo by’amatungo ritanga ikinyuranyo

Iguriro ry’ibiryo by’amatungo ryatangijwe n’abibumbiye mu Umujyojyo investment Group PLC, ni uruhererekane rw’imishinga myinshi iri gushyirwa mu bikorwa n’urubyiruko rukora ibyo rwize, rutinyura benshi gushora imari ahunguka kandi mu buryo burambye. Itandukaniro ry’iri guriro rishingiye ku buhanga bwabakora ibyo bazi kandi bigiye, aho ibi biryo nabo babigaburira amatungo boroye. Baje gutinyura abagiraga ubwoba mu gushora imari mu buhinzi n’ubworozi.

Murwanashyaka Evariste, umuyobozi mukuru wa Umujyojyo investment Group PLC yabwiye intyoza.com ko iguriro ry’ibiryo by’amatungo batangije rije gukora ikinyuranyo n’andi asanzwe, kuko bikorwa n’ababyigiye, babifitemo ubumenyi n’ubuhanga, aho nabo ubwabo inkono bakoramo bagaburira abandi ari nayo irimo ibiryo by’amatungo yabo.

Ati “ Mbere na mbere twatangije ubucuruzi bw’ibiryo by’amatungo kugira ngo ingurube zacu tujye tuzigaburira ku biryo byacu ariko tunagurisheho abaturage. Aho bitandukaniye n’andi maguriro ni uko niba ari iguriro ry’abantu babyize, niba umuntu wenda ari ibiryo bafata bakavanga rimwe narimwe ugasanga bitakozwe mu buryo bukwiye/bwiza(Quality), bakagurisha ubwinshi( quantity) ariko nta quality, twebwe nk’abantu babyize tuzajya dupima dukurikije ibipimo bikwiye. Twizeye ko tuzanye ibiryo bifite ubuziranenge kuko turazi neza ko ushobora kugaburira amatungo ibiryo byinshi ariko nta kintu nkenerwa kirimo( ubwinshi butarimo umumaro)”.

Mu “Umujyojyo” ntabwo bakugurisha ibiryo by’amatungo ngo utahe gutyo gusa, baguha n’inama zigufasha gukora ubworozi bwunguka.

Akomeza avuga ko usanga henshi batita ku bikenewe ku matungo, bakayaha ubwisnhi bw’ibyo arya ariko butagize icyo buyamariye, ari naho ngo usanga kenshi atava aho ari, arwaragurika kuko ibyakayafashije by’ingenzi mu ivangwa ry’ibyo arya bidakorwa uko bikwiye.

Murwanashyaka, avuga ko irindi tandukaniro ry’iri guriro rishingiye ku kuba uzajya arihahiramo azajya anahabwa inama ku buntu z’uko agaburira amatungo ye nuko akwiye kuyitaho kugira ngo arusheho kumuha umusaruro ushimishije, ni binaba ngombwa bamuherekeze barebe uko agabura kandi yita ku matungo ye.

Ibiryo by’amatungo biboneka muri iri guriro riherereye mu Murenge wa Runda, ahazwi nka Bishenyi ho mu karere ka Kamonyi, birimo ibiryo by’Ingurube, Inkoko ndetse n’Inkwavu. Mu cyumweru gitaha ngo harazanwa ibindi biryo by’andi matungo yose ndetse n’imiti ku buryo umworozi afashwa mu nzira y’ubworozi yiyemeje kandi bumuha umusaruro aho kumuhombya kandi yarashoye agamije kunguka.

Umujyojyo investment Group PLC, ni Sosiyete y’Ishoramari y’Urubyiruko rwize Ubuhinzi, Ubworozi, Ibidukikije n’andi mashami bifitanye isano. Yavutse nyuma y’inama n’impanuro z’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame washishikarije urubyiruko kugira uruhare mu ishoramari. Nk’ababyize kandi babifitemo ubumenyi n’ubushobozi, bavuga ko bifuje gutanga umusanzu wabo mubyo benshi batinya byo gushora imari mu buhizi n’ubworozi, aho baba bafite ubwoba ko bazahomba. Bavuga ko baje kumara ubwoba abafite muribo gushora imari ariko kandi bakanabaherekeza mu rugendo biyemeje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Umujyojyo investment Group PLC watangije iguriro ry’ibiryo by’amatungo ritanga ikinyuranyo

  1. Simeon NZACAHINYERETSE February 15, 2021 at 1:13 pm

    UMUJYOJYO UTUGERE KU NGINGO RWOSE
    AMATUNGO YACU AGIYE GUSHISHA

Comments are closed.