Umukecuru Margaret Keenan w’imyaka 90 y’amavuko, yabaye uwa 1 ukingiwe Covid-19 mu Bwongereza

Umukecuru w’imyaka 90 yabaye umuntu wa mbere uhawe urukingo rwa Covid-19, mu gikorwa cy’ikingira kirimo gutangizwa mu Bwongereza.

Margaret Keenan, uzuzuza imyaka 91 mu cyumweru gitaha, yavuze ko iyi ari yo “mpano nziza cyane ije mbere y’igihe cy’umunsi mukuru w’amavuko” ye.
Yatewe urushinge ku isaha ya 06:31 GMT (ni ukuvuga saa mbili n’iminota 31 mu Rwanda no mu Burundi).

Urwo rukingo yahawe ni rumwe muri doze 800,000 z’urukingo rw’ibigo Pfizer na BioNTech zigiye gutangwa mu Bwongereza mu byumweru biri imbere.
Byitezwe ko izindi doze zigera kuri miliyoni enye zizaba zageze mu Bwongereza mu mpera y’uku kwezi.

Ahantu hatoranyijwe ho gutangira urwo rukingo hazakingirirwa abarengeje imyaka 80 ndetse na bamwe mu baganga n’abita ku bageze mu zabukuru.
Ibitaro bigera hafi kuri 70 mu gihugu hose birimo kwitegura gutanga uru rukingo muri iki cyumweru.

Iyi gahunda igamije kurinda abafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19 ndetse no gutuma ubuzima busubira kuba ubusanzwe, nka mbere yuko Covid-19 yaduka.
May Parsons ukuriye ikigo cyita ku bageze mu zabukuru ni we wakingiye Madamu Keenan ku bitaro bya Kaminuza byo mu mujyi wa Coventry.

Madamu Keenan yagize ati: “Ndumva nitaweho cyane kuba mbaye umuntu wa mbere ukingiwe Covid-19, ni yo mpano nziza cyane ije mbere y’igihe cy’umunsi mukuru w’amavuko nashoboraga kwifuza guhabwa…”.

Akomeza ati”Kubera ko bivuze ko ubu noneho nshobora kugira amashyushyu yo kuba hamwe n’umuryango wanjye n’inshuti mu mwaka mushya nyuma yo kubaho ndi jyenyine mu gihe kinini cyane cy’uyu mwaka”.

Yongeyeho ati: “Ntabwo nshobora gushimira bihagije May n’abakozi ba NHS [ikigo cy’ubuzima cy’Ubwongereza] banyitayeho cyane, kandi inama nagira umuntu wese wabwiwe iby’urukingo ni ukurufata – niba nshobora kurufata mfite imyaka 90, nawe bivuze ko ushobora kurufata”.

‘Ibi tuzabitsinda dushyize hamwe’

Ubwongereza ni cyo gihugu cya mbere ku isi gitangiye gutanga urukingo rwa Pfizer nyuma yuko mu cyumweru gishize abagenzuzi b’imiti bo muri icyo gihugu bemeje ko rutangira gukoreshwa.

Umunyamabanga wa leta y’Ubwongereza ushinzwe ubuzima Matt Hancock yabwiye ikiganiro BBC Breakfast ko “hari urugendo rurerure imbere yacu ariko ibi bivuze uburyo bwo kubisohokamo”.

Yavuze ko yumva afite “imbamutima z’uruvange” muri iki gitondo, avuga ko “yishimye cyane” kubona Margaret ahawe urukingo, ariko nanone avuga ko “agambiriye rwose ko nk’igihugu tugomba gushyira hamwe”.

Ati: “Iyi virusi irica. Tugomba gukurikiza amabwiriza”.

Ubwo yasuraga ibitaro bya Guy’s Hospital mu murwa mukuru London, Minisitiri w’intebe Boris Johnson yavuganye na Lyn Wheeler w’imyaka 81, wabaye uwa mbere ukingiwe aho.

Bwana Johnson yagize ati: “Ni ibintu bikora ku mutima cyane kumwumva avuga ko arimo kubikorera Ubwongereza, kandi ni byo koko – arimo kwirinda ariko arimo no gufasha mu kurinda igihugu cyose”.

Mbere yaho, Bwana Johnson yashimiye ikigo NHS ndetse n’abahanga muri siyansi bose bakoranye umuhate cyane bagakora uru rukingo”, abemeye kuruhabwa na “buri muntu wese ukomeje gukurikiza amabwiriza akarinda abandi”. Yongeyeho ati: “Ibi tuzabitsinda dushyize hamwe”.

Mu Bwongereza ntabwo ari itegeko kwikingiza.

Urukingo rwahawe Madamu Keenan ni urwa mbere muri doze 800,000 z’urukingo rwa Pfizer/BioNTech leta y’Ubwongereza yabonye, zigiye gutangwa mu byumweru biri imbere.

Ubwongereza nkuko BBC ikomeza ibitangaza, bwatumije inkingo miliyoni 40 zose hamwe – zihagije ku bantu miliyoni 20, kuko hacyenewe kuzitanga kabiri – ariko nyinshi muri izo ntabwo byitezwe ko ziboneka mbere y’umwaka utaha.

Gusa bamwe muri leta y’Ubwongereza bavuze ko izindi doze miliyoni enye zagombye kuba zageze mu gihugu mu mpera y’uku kwezi.

Mu Bwongereza, abantu barenga miliyoni 1,7 banduye Covid-19, naho abarenga 61,000 muri bo yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →