Umukecuru witegura isabukuru w’imyaka 117 yarokotse Covid-19

Umubikira w’umufaransa, umunyabulayi ushaje kuruta abandi bose kuri uwo mugabane, yarokotse Covid-19, mu gihe hasigaye imisi mike ngo yizihize isabukuru y’imyaka 117 amaze avutse.

Lucile Randon, yiswe izina ry’ikibikira rya Mama Andre mu 1944, yamenyekanye ko yanduye coronavirus ku wa 16 z’ukwa mbere 2021 ariko nta bimenyetso na bimwe yagaragaje. Yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko atazi uko yanduye iki cyorezo. Ubu bigaragara ko yakize neza kuko yitaweho nkuko BBC ibitangaza.

Mama Andre, ubu kubera gukecura cyangwa se izabukuru ntabwo abona kandi agendera mu igare ry’abamugaye. Arimo kwitegura kwizihiza isabukuru y’amavuko ye kuri uyu wa Kane Tariki 11 Gashyantare 2021, aho azayizihiza ari kumwe n’umubare muke cyane w’abantu ugereranije nuko byakorwaga mbere.

Umuvugizi w’ikigo cy’abageze muzabukuru cya Sainte Catherine Labouré, David Tavella, avuga ati: “Yagize amahirwe menshi”.

Yabwiye ikinyamakuru Var Matin ati: “Ntiyambajije ibijyanye n’ubuzima bwe, ahubwo yambajije ibijyanye n’imibereho ye. Nk’urugero; yifuje kumenya nimba amasaha yo gufungura no kuryama bigiye guhinduka”.

Ati “Ntiyigeze yerekana ko atinya iyi ndwara. Ahubwo yari afitiye impungenge abandi basanzwe babana muri icyo kigo”.

Mama Andre yavutse ku wa 11 z’ukwa kabiri mu 1904.

Mama Andre, azwi ko ari we muntu wa mbere ushaje ku mugabane w’u Burayi, azwi kandi nk’umuntu wa kabiri ushaje kw’isi yose, nk’uko biri ku rutonde rw’ikigo Gerontology Research Group’s (GRG) gisanzwe gikora ubushakashatsi bwo kugaragaza abantu bashaje kw’isi.

Abajijwe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa BFM niba yari afite ubwoba bwo kuba yaranduye Covid, Mama Andre yasubije ati: “Oya, nta bwoba nari mfite, kubera ntatinya gupfa. Ndanezerewe kuba ndi kumwe na mwe, ariko nifuza ko mba ndi ahandi hantu, kumwe na mukuru wanjye, sogokuru wanjye na nyogokuru wanjye”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →