Umukino uzwi ku izina ry’ikiryabarezi wahagaritswe mu gihugu hose

Minisiteri ifite ubucuruzi n’inganda mu nshingano zayo yashyize ahagaragara itangazo rihagarika by’agateganyo umukino uzwi ku izina ry’ikiryabarezi.

Kuri uyu wa gatatu Taliki ya 27 Nyakanga 2016, muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda basohoye itangazo rihagarika by’agateganyo imikino y’ibiryabarezi mu gihugu hose.

Imikino yahawe izina ry’ibiryabarezi, ni imikino yakomeje kuvugisha benshi amangambure, ni imikino kandi yagiye ishyira amakimbirane mu miryango aho yaba abato n’abakuru, ababyeyi imitungo yatikiriraga muri uyu mukino.

Nta kwezi gushize akarere ka Nyanza kari gafashe icyemezo cyo guhagarika uyu mukino kubutaka bw’aka karere, icyemezo bamwe batishimiye ariko nyamara birangiye na Minisiteri ifite ubucuruzi n’inganda mu nshingano zayo ibihagaritse by’agateganyo.

Itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kuri iyi mikino riragira riti:

Ikiryabarezi itangazo MINICOM

Uyu mukino, ni umukino wari umaze gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu, imiryango itari mike yari imaze kugaragaramo amakimbirane ashingiye ku gushora amafaranga muri iyi mikino akaribwa, urubyiruko ku bwinshi rwagaragaraga ahakinirwa iyi mikino.

Urubyiruko nirwo rugaragara kubwinshi ahakinirwa uyu mukino.
Urubyiruko nirwo rugaragara ku bwinshi ahakinirwa uyu mukino w’ikiryabarezi.

Iyi mikino, ihagaritswe mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu henshi mu miryango by’umwihariko ababyeyi barimo binuba ko iki kiryabarezi kimaze kubarumbiriza abana mu buryo butandukanye baba abata amashuri, baba se abashaka uko babona amafaranga yo kuyishoramo muburyo butemewe ndetse udasize n’abayashoragamo agenewe ibindi bagataha barira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →